Mona Lisa ni igishushanyo gifatwa nk’icya mbere gikunzwe. Cyahimbwe n’umwe mu banyabugeni bakomeye babayeho ku Isi, Leonardo da Vinci.
Kugeza ubu iki gishushanyo kibarizwa gusa muri iyi nzu ndangamurage ya Louvre. Icyumba kirimo kimanitsemo andi mashusho nka ‘Wedding at Cana’ yakozwe na Paolo Veronese.
Mu kiganiro Umuyobozi w’inzu ndangamurage ya Louvre, Laurence des Cars, aherutse kugirana na France Inter, yavuze ko “Buri gihe bibabaza iyo utabashije kwakira neza ba mukerarugendo mu buryo bushoboka, cyane cyane abasura ishusho ya Mona Lisa”.
Yavuze ko ubuyobozi bw’iyi nzu ndangamurage buri gukorana na Minisiteri y’Umuco mu Bufaransa kugira ngo iki gishushanyo gihabwe icyumba cyihariye.
Laurence des Cars yakomeje avuga ko iyi nzu ndangamurage yasuwe n’abagera kuri miliyoni 9 mu 2023, ariko abasatira 80% by’aba wasangaga bashaka kwirebera ishusho ya Mona Lisa gusa.
Yavuze ko ikimubabaza ari uko uyu mubare munini w’abantu buri umwe ahabwa amasegonda 50 gusa yo kwitegereza iki gishushanyo, ibintu byatumye hari abatangira kuvuga kugisura bitera umujinya.
Zimwe mu nyandiko zisobanura neza iby’iki gishushanyo, harimo inyandiko za Lisa del Giocondo wanditse ko iki gishushanyo cya Mona Lisa cyari icy’umugore w’umucuruzi w’umwe mu bakire wari utuye mu gace ka Frencesco del Giocondo, gaherereye mu Mujyi wa Florentine mu Butaliyani.
Bivugwa ko umugore wa Francesco yari mwiza cyane kandi akagira umutima mwiza n’impuhwe nyinshi, ku buryo mu 1503 umugabo we yigiriye inama yo kumushimira, agatumira Leonardo da Vinci, nawe wari uzwi cyane mu gukora ibishushanyo by’agatangaza, kugira ngo amukorere icy’akataraboneka.
Ku rundi ruhande, inyandiko ya Antoinio de Betis nayo igaruka kuri Mona Lisa, yemeza ko iki gishushanyo cyakozwe na Leonardo da Vinci, ariko ko yabisabwe na Giuiliano de’ Medici, wakomokaga mu muryango w’abayobozi b’Umujyi wa Florentine ahagana mu mwaka wa 1517.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!