Ni cyamunara yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024.
John Jacob Astor IV yari umwe mu bantu 1500 bapfiriye mu irohama ry’ubwato bwa Titanik ryabaye mu 1912, ariko umugore we wari utwite witwa Madeleine yabashije kurokoka.
Iyo saha yari mu bintu byari mu nzu ya cyamunara muri Witshire mu Bwongereza ndetse n’ivarisi yarimo igikoresho cya violin cyakoreshwaga n’uwari uyoboye itsinda ry’umuziki ubwo ubwo bwato bwarohamaga, ndetse n’agatabo kagaragarazaga ingengabihe y’ingendo z’abari baburimo.
Iyo varisi yaguzwe ibihumbi 360 by’amapound, Violin igurishwa miliyoni 1.1 byayo ni ukuvuga hafi miliyoni 1.7 $ muri cyamunara yabaye mu 2013.
Iyo saha yari mu bikoresho byasanzwe ku mubiri wa Astor nkuko inzu y’icyamunara yabigaragaje aho yari afite ibindi birimo imikufi ya zahabu, amafaranga ndetse n’agatabo gato.
Nyuma yo kubona umubiri we, ibyo bikoresho byose byashyikirijwe umwana we Vincent Astor, wabashije no gukoresha iyo saha ikongera gukora.
Mu 1935 Vincent yatanze iyo saha nk’impano ku mwana w’umuhungu w’uwari umunyamabanga wa se John Jacob Astor.
Uwo muryango wakomeje kuyicunga kugeza igihe igereye mu nzu ndangamurage mu myaka ya 1990.
Nyuma iyo saha yaje kugurwa n’Ikigo cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye ijyanwa mu nzu ndangamurage zitandukanye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!