Igikorwa cyo guta muri yombi uyu mukobwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024.
Bivugwa ko yiyambuye imyenda mu rwego rwo kwigaragambya kubera itegeko risaba abakobwa n’abagore bo muri Iran kwambara imyenda igera ku birenge no kwipfuka mu mutwe.
Amakuru dukesha France 24 avuga ko uyu mukobwa wiga muri Islamic Azad University, yabanje gusagarirwa n’abagize inzego z’umutekano bamusanze muri kaminuza batangira kumuhohotera bamushinja kutambara ngo yikwize. Yahise afata icyemezo cyo gukuramo imyenda yose yicara mu mbuga ya kaminuza.
Nyuma iyi myigaragambyo uyu mukobwa yayikomereje mu mihanda yo mu mujyi rwagati, ari nacyo cyatumye atabwa muri yombi.
Iran’s authorities must immediately & unconditionally release the university student who was violently arrested on 2 Nov after she removed her clothes in protest against abusive enforcement of compulsory veiling by security officials at Tehran's Islamic Azad University. 1/2 pic.twitter.com/lI1JXYsgtm
— Amnesty Iran (@AmnestyIran) November 2, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!