00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzoga ishobora kugira ingaruka ku bwonko nubwo umuntu yanywa nke

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 July 2022 saa 05:23
Yasuwe :

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, ryemeje ko inzoga zigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko zirimo kwibagirwa, kabone nubwo umuntu yaba yanyoye mu rugero.

Ibi byatangajwe nyuma yo gusuzuma ibyari byavuye mu bushakashatsi bwashyizwe ahabona n’Abanyamerika bo muri Kaminuza ya Pennsylivania muri Werurwe uyu mwaka.

Muri iki gihe hirya no hino ku isi abantu baba bari mu biruhuko, usanga kunywa ku gatama ari kimwe mu bituma baryoherwa na byo, icyakora hagendewe ku byavuye mu bushakashatsi haratangwa umuburo ku bakunzi b’iki kinyobwa kubera ko byagaragaye ko gifite ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko.

Géraldine Zamansky ukorera Magazine de la Santé, ikinyamakuru cyibanda ku nkuru z’ubuzima, yavuze ko inzoga zibangamira imikorere myiza y’ubwonko ku buryo uzinywa bituma ubutare bwa Fer buba bwinshi bukirundira hamwe mu bwonko bwe, maze bukananirwa kugenzura imikorere y’amaboko, iy’amaguru, umuntu akanatakaza ubushobozi bwo kwibuka n’ubwo kwiga ibintu bishya.

Dr. Anya Topilawa wayoboye ubu bushakashatsi,yavuze ko babukoreye ku bwonko bw’abantu bagera ku 20.700 ndetse abo bantu bakanagenda babazwa ibibazo ku minywere yabo aho ibisubizo byagaragaje ko inzoga zigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko kugeza no ku muntu unywa ikirahure kimwe ku munsi, ibyateye Topilawa kuvuga ko ari ubwa mbere ibyo bimenyekanye.

Yakomeje avuga ko kunywa inzoga uko yaba ingana kose bishobora gutera uwabigize akamenyero kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer yibagiza umuntu ibyamubayeho gahoro gahoro ikazagera ku rwego rukomeye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bwo bwari bwahishuye ko kunywa ikirahure kimwe cy’inzoga buri munsi biganisha ubwonko bw’ubikora ku gusaza imburagihe.

Amakuru ahumuriza yavuye muri ubu bushakashatsi ni uko abatangiye guhura n’ibibazo byavuzwe haruguru, iyo bitoje guca ukubiri n’inzoga, bishobora kuborohereza ubwonko bwabo bukabasha gusubira ku murongo ukwiye ndetse abari kuryoherwa n’ibiruhuko babifashwamo na ka manyinya, bagiriwe inama yo gutangira kugabanya ibirahuri banywaga ku munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .