00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzoga, igitsina n’imyambarire: Amabwiriza ku bafana bazitabira igikombe cy’Isi muri Qatar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 05:04
Yasuwe :

Harabura iminsi 11 ngo ibirori by’umupira w’amaguru bihanzwe amaso n’Isi yose bitangire muri Qatar, aho kuva tariki 20 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza 2022, amakipe 32 azesurana uhize abandi akegukana igikombe cy’Isi kiba buri myaka ine.

Ikusanyabitekerezo n’ibyegeranyo bitandukanye byagiye byerekana ko iki gikombe cy’Isi gishobora kuba kimwe mu bizarebwa n’abantu bake, ahanini bitewe n’ingingo nyinshi zishingiye kuri politiki ya Qatar nk’ikihugu, umuco, imibereho n’uburenganzira bwa muntu.

Niba uri umufana witeguye kujya i Doha n’indi mijyi ya Qatar kwihera amaso igikombe cy’Isi, hari imirongo ntarengwa yashyizweho kuwa 29 Nzeri uyu mwaka ugomba kumenya no gukurikiza, bitaba ibyo ukabiryozwa.

Ni inyandiko y’amapaji 16 yateguwe na komite ishinzwe gutegura igikombe cy’Isi irimo ibyo gukora n’ibyo kwirinda muri Qatar. Irareba abanyamahanga by’umwihariko abagore bakaba barashyiriweho amabwiriza akakaye ugereranyije n’abagabo.

Icy’ibanze wamenya ni uko ‘inzoga, ubusambanyi ari ibyo kugendera kure, ku bagore kwambara ukikwiza’, bikaba ibyo guhora unagaho agatima niba uri muri Qatar mu gikombe cy’Isi.

Kugera muri Qatar

Abantu bafite amatike abemerera kureba imikino nibo bemerewe kwinjira muri Qatar kuva kuwa 1 Ugushyingo, baherekejwe n’abandi batumirwa batarenze batatu bagomba kwishyura uburenganzira bwo kwinjira muri Qatar, buhagaze amariyals 500 [ibihumbi 140Frw] mu gihe abo bantu barengeje imyaka 12.

Nyuma yo kubona amatike yabo ndetse no kubona aho bazacumbika, abafana bategetswe kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ikarita yitwa ‘Hayya’ ikubiyemo Viza, itike y’umukino, kwemererwa kwinjira mu modoka rusange nta kiguzi no kwivuza mu bitaro bya leta.

Inzoga, ibiyobyabwenge n’imiti

Kunywa inzoga biremewe ku batari abayisilamu bafite imyaka 21 kuzamura ariko hari amabwiriza abigenga. Harimo kuba bibujijwe kuzitwara mu mizigo cyangwa kuzigura nk’igicuruzwa kitishyura imisoro.

Abanya-Qatar bashobora kuzigura mu maguriro yabigenewe ariko ntabwo byemewe ku bashyitsi kuko bo bazajya bazinywera muri hotel mpuzamahanga aho icupa rya byeri cyangwa ikirahuri cya divayi gishobora kugura amayero 10, mu gihe Cocktail ishobora kurenza amayero 15.

Umufana mu gikombe cy’Isi azajya agura icupa rya byeri rya mililitiro 330 ku madolari 11.26, bikaba bituma ari yo byeri ihenze ku Isi.

Hari akandi ahantu hateganyijwe hazajya hacururizwa inzoga hafi ya stade hazajya hafungurwa ariko mbere ho amasaha atatu ngo umukino utangire nihabura iminota 30 ngo umukino utangire hafungwe, hongere gufungurwa isaha imwe nyuma y’uko umukino urangiye. Bivuze ko mu mukino rwagati nta kunywa inzoga.

Ibiyobyabwenge ntibyemewe kandi uzabifatanwa azahanwa bikomeye harimo igifungo, ihazabu, kwirukanwa muri Qatar. Birabujijwe kandi kujyana inyama z’ingurube cyangwa ibintu byagaragazwa nk’urukozasoni [amashusho, ibikoresho byo gukoresha imibonano mpuzabitsina n’ibindi].

Imyambarire

Kwambara wipfutse hose keretse mu maso ku bagore ntabwo ari itegeko ariko buri wese arasabwa kwambara akikwiza mu gihe ari mu ruhame, kuva ku ntugu kugeza munsi y’amavi.

Bigendanye n’ubushyuhe buzaba buri muri Qatar [dogere hagati ya 15 na 30] ndetse n’ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha, abazajya muri iki gihugu barasabwa kwitwaza imyenda ishyuha.

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yasabye abagore batwite kwitwaza icyangombwa cy’uko bashyingiwe bakazacyerekana mu gihe bakeneye serivisi zo kwa muganga. Ku bagore batwite ariko batarashyingiwe cyangwa abatwise ku zindi mpamvu, bagiriwe inama yo kwegera ambasade mbere yo kwegera abayobozi ba Qatar.

Ku birebana n’abaryamana bahuje ibitsina, Qatar ifite amategeko abahana ariko iki gihugu cyasobanuye ko nta mabwiriza ahari abuza abantu batashakanye cyangwa abahuje ibitsina kurara mu cyumba kimwe.

Ubuzima bwite bwa muntu muri Qatar ni ikintu cyubashywe. Icyakora kwerekana amarangamutima aganisha ku mibonano mpuzabitsina mu ruhame bishobora gufatwa nk’icyaha.

Ibikorwa nk’ibyo kwigaragambya, amahuriro y’amatsinda manini, cyangwa imbwirwaruhame zinenga guverinoma ya Qatar cyangwa idini ya Islam bikurikiranwa mu mategeko.

FIFA yakunze kuvuga kenshi ko amabendera y’abaryamana bahuje ibitsina yemewe muri za stade ariko ubuyobozi bwa Qatar bwavuze ko ari ukubyitondera hanze ya stade.

Gutwara abantu

Qatar yiteguye kwakira abantu benshi mu mikino y’igikombe cy’Isi, yateganyije uburyo rusange bwo gutwara abantu. Métro zizajya zijyana abantu kuri stade zizajya zifungurwa kuva saa 06h00 kugeza 03h00 iminsi yose uretse kuwa Gatanu aho zizajya zitangira kugenda 09h00.

Ni icyemezo cyafashwe kubera urujya n’uruza rw’abantu ruzaba ruri muri Qatar rwo kuva no kujya kuri stade, ibibuga by’indege, amacumbi ndetse n’ahandi abafana bazaba bahurira.

Umwe mu mihanda y’i Doha izaba igenewe imodoka rusange nini, taxi, iz’abaganga n’abayobozi. Abazahirahira banyura muri izi nzira nta ruhushya babifitiye bazacibwa amande y’amayero 140.

Covid-19

Kuba warakingiwe Covid-19 ntabwo ari itegeko ariko abashyitsi barengeje imyaka itandatu y’amavuko bagomba kwerekanira ku kibuga cy’indege icyemeza ko batanduye kitarengeje amasaha 48 cyakozwe hafashwe ikizamini cya PCR ndetse n’ikitarengeje amasaha 24 kitafashwe muri ubu buryo.

Ntabwo hakenewe kongera kwipimisha keretse wahuye n’uwanduye cyangwa wagaragaje ibimenyetso. Ku bafana batikingije, bagomba kwambara agapfukamunwa iminsi 10.

Uwo ibipimo bizagaragaza ko yanduye agomba gushyirwa mu kato k’iminsi itanu hanyuma yambare agapfukamunwa indi minsi itanu.

Ku bantu bose, kwambara agapfukamunwa bizaba ari itegeko mu modoka rusange ndetse no mu nyubako zitangirwamo serivisi z’ubuzima, hanatangwa inama zo kukambara muri stade.

Qatar izakira igikombe cy'isi kuva tariki 20 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .