Inzobere zavumbuye agace k’ubwonko gashobora guhagarika uburibwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Inzobere zo muri Kaminuza ya Duke muri Leta ya Carolina muri Amerika zavumbuye ko mu bwonko habamo agace kitwa amygdala gashobora kwifashishwa mu guhagarika uburibwe bw’umubiri.

Byagaragariye mu bushakashatsi bwakorewe ku mbeba, bugasanga ako gace kakifashishwa mu guhagarika uburibwe mu binyabuzima.

Ubusanzwe amygdala ni agace mu bwonko gashinzwe kugenzura no gutanga amarangamutima mabi nk’umujinya, kurakara no kurwana.

Umwarimu akaba n’Umushakashatsi Fan Wang yavuze ko ubusanzwe ubushakashatsi bwakozwe mbere bwagiye bwibanda ku kureba igitera uburibwe nyamara ntibagenzura igishobora kubuhagarika.

Yavuze ko basanze ako gace ko mu bwonko gafite ubushobozi bwo kuba kahagarika uburibwe ku bushake bwako bitabaye ngombwa ko hari ibindi bashyira mu mubiri.

Ubu bushakashatsi bwaje bukurikira ubundi Wang aheruka gukora ashaka kureba ingaruka z’ikinya ku myakura (neurones).

Abashakashatsi bagaragaje ko iyo umuntu atewe ikinya gifata umubiri wose, bikangura imyakura iba muri cya gice cyitwa amygdala, kigatangira gukora gihagarika uburibwe mu mubiri.

Ubusanzwe Wang avuga ko kuba umuntu aterwa ikinya agasinzira ubwabyo bitavuze ko adashobora kubabara, ahubwo hakenerwa ikindi gice gituma atababara hejuru yo gusinzira.

Bafashe imbeba bayikorera ikintu gituma igira uburibwe, hanyuma bakoresha ikoranabuhanga mu kureba ibice by’umubiri wayo biragaragaza guhangana n’ubwo buribwe. Mu bwonko basanzemo uduce 16 twari turi kwakira ubwirinzi bw’uburibwe buturutse muri amygdala.

Wang yavuze ko nubwo bikomeye, icyo ari ikimenyetso cyiza cy’uburyo bakwiga uko bajya bafasha umubiri kongera ubwo bwirinzi butangwa na amygdala aho gukoresha ubundi buryo butari karemano.

Bifashishije ikoranabuhanga kandi ryitwa optogenetics, babashije gukoresha ubwonko mu guhagarika imwe mu myitwarire imbeba igaragaza iyo itamerewe neza.

Bakoresheje gukangura igice cya amygdala, maze babasha guhagarika ibirimo nko kwirigata cyangwa kwishima (kwikoraho) bikorwa n’imbeba iyo ifite ikibazo.

Ubwo ubu buryo bwo gukangura amygdala bwahagarikwaga, imbeba yahise igaragaza imyitwarire mibi no kugaragaza uburibwe. Banabashije kumenya ko umuti witwa Ketamine ukoreshwa nk’ikinya ukagabanya uburibwe, nawo ukangura ka gace ka amygdala ndetse ngo uwo muti ntushobora gukora wonyine udakoranye n’ako gace k’ubwonko.

Wang yavuze ko ubu bushakashatsi bugiye kubafasha gushakisha undi muti wajya ukangura agace ka amygdala kakikoresha ubwako mu guhangana n’uburibwe aho gukoresha indi miti y’imikorano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .