00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere zamaganye abari gukwirakwiza uburyo bwo kwihindura kuri ‘TikTok’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 September 2022 saa 10:47
Yasuwe :

Inzobere mu kubaga bimwe mu bice by’umubiri hagamijwe kongera ubwiza, zamaganye abari gukwirakwiza amashusho ku rubuga rwa ‘TikTok’ bagaragaza ko hari uburyo wahindura izuru hatabayeho kuribaga.

Abakoresha ‘TikTok’ bamaze igihe bamamaza amashusho agaragaza ko ushobora kugabanya ingano n’uburebure bw’izuru hatabayeho kubagwa icyo bise ’nose shaping hack’.

Iyi nkundura yatangiwe na Peta Prio, Umunya-Austarilia wamamaye kuri YouTube, yashyize kuri ‘TikTok’ amashusho avuga ko ushobora guhindura izuru ryawe uko ubishaka batakubaze, yarebwe n’abasaga miliyoni eshatu.

Kuva icyo gihe n’ibindi byamamare kuri uru rubuga byatangiye gukwirakwiza amashusho nk’aya, inzobere zitandukanye zagaraje ko ibi ari ubutekamutwe bidashobora gukora.

Urubyiruko rwinshi rwo ku Isi yose rwatangiye kwerekana ko rushishikajwe n’ubu buryo gusa bishoboka ko ababikora bari kwamamaza na bo batabikoresheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .