Inzobere zagaragaje ko muri Antarctique hahoze ishyamba mu myaka ya kera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu bumenyi bw’Isi, ibisigazwa n’amateka, zavumbuye ko ku mpera z’Isi mu gice cy’Amajyepfo ahazwi nka Antarctique hahoze ishyamba mu myaka iri hagati ya miliyoni 92 na miliyoni 83 ishize.

Byavumbuwe hagendewe ku bisigazwa byavanywe hasi mu Nyanja mu Burengerazuba bwa Antarctique.

Ni amakuru asa nk’aho atangaje kuko aka gace ni kamwe mu dukonja cyane ku Isi ndetse hatwikiriwe n’urubura ku buryo nta bimera bikunze kuhaba.

Hashingiwe ku ifu iba ku ndabyo z’ibimera (pollen) yasanzwe mu bisigazwa byavanywe munsi y’inyanja muri antarctique, byagaraye ko iyo fu ari iy’ishyamba ryahoze mu bilometero bike hafi y’ako gace ibisigazwa byabonetse.

Abashakashatsi basesenguye amakuru babonye bakoresheje gupima iyo fu yari yivanze n’ibindi bisigazwa mu nda y’inyanja, bemeza ko muri antarctique hahoze ishyamba mu myaka miliyoni ishize ari naryo iyo fu y’indabyo yaturutseho. Byabaye mu gihe cyizwi mu mateka nka mid-Cretaceous Period (période du Crétacé moyen).

Mu gihe kuri ubu muri antarctique haba ubukonje bushobora kugera kuri dogere selisiyusi -49°C, abashakashatsi babicishijje mu Kinyamakuru Nature bagaragaje ko muri icyo gihe habaga ishyamba, ubushyuhe bwajyaga bugera kuri dogere selisiyusi 20 cyangwa 25.

Ubushakashatsi buvuga ko igihe kizwi nka mid-Cretaceous ari cyo cyaranzwe n’ubushyuhe bukabije mu mateka y’isi mu myaka miliyoni 140 ishize.

Umwe mu bashakashatsi, Johann Klages, yavuze ko ishyamba ryari kuri Antarctique ryari rigizwe n’ibiti bigufi bijya kumera nka Cypres, ibihuru n’ibindi. Ubushakashatsi bwagarageje ko amazi yo muri ako gace nta munyu wabagamo, byumvikana ko yabaga ari amazi meza yakoreshwa cyangwa yanyobwa.

Klages avuga ko ibyo babonye byerekana ko muri iyo myaka ya kera, kuri antarctique nta rubura rwahabaga nkuko bimeze ubu.

Icyo ubushakashatsi butagaragaza, ni uburyo aho hantu hahoze ishyamba n’ubushyuhe bungana gutyo, kuri ubu huzuye urubura n’ubukonje ikiremwamuntu kitabasha kubamo.

Inzobere zivuga ko aha hantu hatwikiriwe n'urubura hahoze ishyamba n'ibihuru mu myaka miliyoni 90 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .