Inzobere zagaragaje akaga gashobora guterwa n’ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Ibikinisho cyangwa se ibipupe byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina bimaze kwamamara ndetse hari ababihinduye uburyo bushya bwabo bwo kubaho.

Ibi bikinisho biragurwa haba ku bagore n’abagabo mu bihugu byateye imbere dore ko bishyirwamo ibyangombwa nkenerwa byose ngo ubikoresha imibonano mpuzabitsina yishime kandi adahenzwe. Ni ibikinisho bifite imyanya ndagagitsina imeze neza nk’iya muntu, bishobora kongerwa amabere, ikibuno. Bishobora kandi gusakurishwa, kuvugisha n’ibindi.

Inzobere ariko zagaragaje ko ku bakoresha ibyo bikinisho bashobora guhura n’akaga, kazagira ingaruka ku muryango muri rusange mu bihe biri imbere.

Hari abavuga ko ibyo bikinisho bifite akamaro ko guca ingeso y’ubusambanyi, gufata ku ngufu cyangwa gusambanya abandi ku gahato, nyamara inzobere zo muri Kings College London zagaragaje ko ibyo ari ukwibeshya.

Mu bushakashatsi izo nzobere zakoze bugasohoka mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’ubuzima, BMJ Sexual and Reproductive Health bugaragaza ko hadafashwe ingamba Isi ishobora kuzisanga mu kibazo gikomeye.

Susan Bewley, umwe mu bakoze ubushakashatsi ngo bamenye akamaro n’ingaruka z’ibyo bikiniho, yavuze ko bishobora guteza amakimbirane hagati y’abashakanye bikagabanya umubano bari bafitanye, ndetse no kuburira ikiremwamuntu amarangamutima.

Bagaragaje ko ibyo bibayeho, byaba bifite ingaruka zikomeye mu gihe kizaza aho nta muntu uzongera kwifuza mugenzi we kuko ibyo yamukeneragaho yabibona no ku gikinisho. Bivuze ko kubyara, kurera n’ibindi bishibuka ku mibonano mpuzabitsina byazagera igihe bigahagarara.

Bewley na bagenzi be bagaragaje indi mpungenge ya sosiyete zikora ibi bikinisho byo gukoreshwa imibanano mpuzabitsina bisa nk’abana bakiri bato. Ngo ibyo bishobora kongera umubare w’abangiza abana babashora mu mibonano mpuzabitsina no kubafata ku ngufu.

Ibi bikinisho birakorwa ku buryo ubirebye wagira ngo ni umuntu neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .