Inzobere zabonye ibimenyetso by’uko ku kwezi hari amazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Inzobere zo mu kigo cya Amerika gishinzwe iby’isanzure (NASA) zemeje ko zabonye ibihamya by’uko ku kwezi hashobora kuboneka amazi, nyuma yo kubona bimwe mu bigize amazi mu kirere cyo kuri uwo mubumbe.

Ni amakuru atanga icyizere ku rugendo rw’ubushakashatsi bugamije gushaka uko abantu batura ku kwezi. Hari ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa bukemeza ko ku kwezi hariyo urubura, ariko ruherereye ku mpembe ahantu hari umwijima mwinshi ku buryo kuyavanayo bayageza ku gice kibonekaho izuba bigoye cyane.

Ibyo izo nzobere zatangaje byagaragaye nyuma y’amakuru yakusanyijwe n’icyogajuru gikoze nk’indege Stratospheric Observatory for Infrared Astronomy (SOFIA) cyoherejwe mu isanzure ngo gifate amashusho yo ku kwezi.

Tumwe mu duce duto tugize amazi (molecule) twabashije gufatwa n’icyo cyogajuru tugaragara mu gice cy’amajyepfo yo ku kwezi, hafi y’ahagiye haboneka ibisagazwa by’iruka ry’ibirunga biboneka ku kwezi.

Umwe mu bayobozi ba NASA, Jim Bridenstine, yavuze ko bataramenya niba ayo mazi yabonetse yatunganywa agakoreshwa, gusa ngo ni inkuru nziza ku gukomeza ubushakashatsi kuri uwo mubumbe.

NASA yatangaje ko icyo babonye atari amazi abumbiye ahantu hamwe cyangwa urubura, ahubwo ari uduce tumwe tugize amazi twagaragaye mu kirere cyo muri ako gace.

Ubu ikigezweho ni ukumenya uburyo utwo duce tugize amazi twageze muri icyo gice cy’ukwezi ndetse n’impamvu yabyo, nkuko biri mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Astronomy.

Bavuze ko bashaka kumenya uburyo utwo tubumbe tw’amazi turi mu kirere cy’ukwezi no kumenya icyaba gituma duhagarara muri icyo kirere aho gutumuka (evaporation) cyangwa gushonga.

Ibyo bimaze kumenyakana bizatuma bamenya uburyo bwisumbuye bwakoreshwa ngo utwo tubumbe tubyazwe amazi nyayo.

Inzobere zagaragaje ko ku kwezi hariyo ibimenyetso by'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .