00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzitizi ku mushinga wo gutuza abantu kuri Mars (Video)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 December 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Mu isanzure cyangwa se hejuru kure mu kirere aho tutabonesha amaso, abantu benshi bafite inzozi zidasanzwe zo kuzahakandagira cyane cyane ku yindi mibumbe utari iyi Si. Umubumbe uza ku isonga mu yo abantu bashaka kujyaho, ni uwa Mars.

Imyaka ishize ari amagana, abahanga mu bya siyansi n’abandi b’ingeri zose, intekerezo zabo ziganisha ku cyageza umuntu kuri uyu mubumbe.

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 17, ibitekerezo n’inzozi byo kuba umuntu yatuzwa ku wundi mubumbe nibwo twavuga ko byatangiye, bitijwe umurindi n’Umuhanga akaba n’umuvumbuzi wo mu Butaliyani witwaga Galileo Galilei, wari umaze kwerekana imikorere ya telescope.

Kuva icyo gihe ni byinshi byagiye bikorwa kugira ngo inzozi za benshi zibe impamo ariko hakagaragara n’ibindi bibakoma mu nkokora kugeza ubu bigiteye impugenge.

Kurikira icyegeranyo Isi n’Isanzure, usobanukirwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .