Inyoni iririmba indirimbo ya Beyoncé ikomeje gutangarirwa (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Inyoni yo mu bwoko bwa ‘Amazon parrot’ iboneka muri Pariki ya Lincolnshire mu Bwongereza, izwiho kuririmba indirimbo ya Beyoncé yitwa ‘If I were a boy’ bigatangaza benshi.

Iyi nyoni y’imyaka icyenda izwi na benshi bakunze gusura iyi pariki. Amashusho y’iyi nyoni yakwirakwiye kuri internet yatumye benshi bacika ururondogoro, bamwe batangazwa n’impano yayo mu kuririmba. Iyi nyoni ubusanzwe yitwa Chico.

Iyi pariki iheruka gushyira hanze amashusho y’iyi nyoni iririmba iyi ndirimbo ya Beyoncé, bituma benshi bayitangarira ndetse yamamara mu Bwongereza aho isanzwe iba no hanze yaho.

Ku bitekerezo byatanzwe ku mashusho by’iyi nyoni iri kuriririmba, abantu baburaga icyo bavuga ahubwo bagaseka. Abandi bagakora kuri Beyoncé, ngo nawe agire icyo avuga kuri iyi nyoni.

Ikigo gishinzwe ubuzimwa bw’inyamanswa zo mu gasozi mu Bwongereza cyatangaje ko iyi nyoni, ifite ubushobozi bwo kuririmba indirimbo nyinshi zirimo “Poker Face” ya Lady Gaga, “Crazy” ya Gnarls Barkley na “Firework” ya Katy Perry.

‘If I were a boy’ irimbwa n’iyi nyoni, yari iri kuri album Beyoncé yise I Am... Sasha Fierce yagiye hanze mu 2008.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .