Intero ya #Kamwentarebamuricamera yaryoheje ibiganiro mu bakoresha Twitter

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Twitter ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zisigaye zikoreshwa cyane n’Abanyarwanda, byavuye ku kuba mu myaka ishize rwarafatwaga nk’urw’abayobozi cyane cyane abanyapolitiki, rwadukirwa n’abiganjemo urubyiruko batumye ibivugirwaho ubu biryohera benshi.

Sibyo gusa! Amazina y’iki gisekuru gishya kiriho nayo ntasanzwe ndetse yo yonyine ashobora gutuma umuntu aseka agatembagara.

Hari abo usanga bariyise ‘Mbizi nakubwira’, ‘Uzagende kuri moto’, ‘Umunebwe wa danger’, ‘Hahandi ha mavene’, ‘Ntibindeba’, ‘Ntamiyaga’, ‘Umusore wirwanyeho’, ‘Bombo yo ku gati’, ‘Naguceka’, ‘Nkurikira Nkwase’ n’andi menshi ubona adasanzwe.

Umunsi ku wundi kuri uru rubuga haterurwa ibiganiro bitandukanye bitewe n’ibigezweho. Ubu, hagezweho hashtag yiswe #Kamwentarebamuricamera, aho buri wese ari gushyiraho ifoto ye yifotoje atari kureba muri camera.

Iyi hashtag yatangijwe n’Umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal Fm, ariko mbere ye hari uwitwa Man Like Izy washyize ku rukuta rwe ifoto y’imbwa iri kureba ku ruhande. Arangije yandikaho ati “Mfata akandi ntari kureba muri camera bro.”

Maze benshi batangira gutanga ibitekerezo bavuga ukuntu iyo umuntu ari kwifotoza akenshi aka kantu agakoresha.

Kuri uyu wa Gatandatu, Aissa Cyiza yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter, arangije ashyiraho hashtag #Kamwentarebamuricamera maze abandi bantu benshi baramukurikiza.

Yanditse ubutumwa agira ati “Waba wamenye ibya ‘Mfata Kamwe ntareba muri Camera Bro?’ hano twagiye ‘Mfata Kamwe ntareba muri Camera Bro’. Mbahaye umukoro #Rwot, kamwe nyine utareba muri camera. Mureke dukoreshe #Kamwentarebamuricamera.”

Mu kanya nk’ako guhumbya hari abatangiye gushyira kuri Twitter amafoto yabo batareba muri camera zaba iza telefoni cyangwa ibindi bikoresho bitandukanye bakoresheje bazifata.

Ni amafoto bari guherekesha amagamb yiganjemo gutebya bimwe bigezweho by’ubu. Abandi bo bari gushyiraho amafoto atari ayabo kugira ngo bakomeze bakuze ibiganiro.

Mu gihe ku ikubitiro, amafoto n’ibitekerezo byashyirwaga ku magambo ya Aissa Cyiza ariko hashtag yasakaye hose ku buryo hari n’abari kuyikoresha bisanzwe ku nkuta zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .