00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intama yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 May 2022 saa 04:57
Yasuwe :

Muri Sudani y’Epfo haravugwa inkuru idasanzwe aho intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gusekura umutwe umugore w’imyaka 45 bikamuviramo kuhasiga ubuzima.

Iyi ntama yagejejwe kuri sitasiyo ya polisi nyuma y’uko isagariye umugore w’imyaka 45 witwa Adhieu Chaping ikamusekura umutwe ikamuvunagura imbavu bigahita bimuviramo gupfa ako kanya nk’uko byemejwe n’umukuru wa polisi Maj. Elijah Mabor mu itangazo ryasohotse mu kinyamakuru local21 news.

Yakomeje ashimangira ko ishingano yabo nka polisi ari ukwimakaza amahoro no guhosha icyo ari cyo cyose kigerageza kubuza abandi ituze.

Ati “Inshingano yacu nka polisi, ni ugutanga ituze no guhosha intambara. Iyo sekurume y’intama yatawe muri yombi ubu ifungiye kuri sitasiyo ya polisi. “

Maj. Elijah yavuze ko iyo ntama ihamwa n’icyaha cy’ubwicanyi igomba gufungirwa mu birindiro bya gisirikare igihe cy’imyaka itatu ikabona gusubizwa nyirayo.

Ubwo yabazwaga impamvu hatafunzwe nyiri iyo ntama, yasubije ko uwo mworozi byagaragaye ko yaba arenganyijwe kuko icyaha gihama intama ubwayo kandi mu buryo bwuzuye.

Uyu muyobozi yagize ati "Nyir’ubwite ni umwere kandi imfizi y’intama ni yo yakoze icyo cyaha, bityo ikwiriye gufatwa hanyuma ikirego kikaba cyakoherezwa mu rukiko rw’imanza mbonezamubano hakarebwa niba ikibazo cyakemuka mu buryo bwa kivandimwe."

Nubwo byanzuwe bityo ariko, urukiko rwasabye nyiri iyi ntama guha inka eshanu umuryango w’uwapfuye nk’indishyi z’impozamarira.

Ntibisanzwe ko intama ikatirwa igifungo cy'imyaka itatu ariko muri Sudan y'Epfo byabayeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .