Gatanya akenshi usanga iba igikomere kuri benshi ko bibagora kwakira ko babuze umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo, noneho agahinda kaba kenshi iyo gatanya atari wowe yaturutseho.
Nubwo bitaba byoroshye kubyakira ndetse no gukomeza ubuzima bwa wenyine wari umenyereye kubana n’undi muntu, ariko kuguma muri ako gahinda nabyo si byiza ko utagize icyo ubikoraho bishobora kukuviramo indwara y’agahinda gakabije.
Umuganga w’indwara zo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr.Lavanya Shankar, avuga ko kwiyakira nyuma ya gatanya bigora bitewe nuko kubona ahahoze urukundo , icyizere no kubana akaramata haza amakimbirane no gutandukana bitera amarangamutima kwangirika cyane.
Dore uburyo butanu ushobora kugerageza bukaba bwagufasha kwiyakira mu gihe wabonye gatanya:
Garagaza agahinda ufite
Usanga hari ibintu bikubaho bikakubabaza nyamara ugashaka kwerekana ko nta cyabaye, ko ibyabaye bitakubabaje nyamara imbere muri wowe uri gushira.
Birasanzwe kuba wagira agahinda ubonye uwahoze ari umukunzi wawe abayeho neza nta kibazo afite atanababajwe nuko mwatandukanye, kuba byakubabaza ni ibintu bisanzwe wishaka kwigira intwari ngo werekane ko ntacyo bikubwiye. Kubabara biri muri kamere muntu, si inenge.
Nutuma agahinda ufite watewe no gusenyuka k’umuryango wawe kajya hanze, bizagufasha kwiyakira ko igihe kizagera ka gahinda kagushiremo, ariko nukagumisha muri wowe kazakomeza kwiyongera birusheho kuba bibi.
Ongera ugenzure ubuzima bwawe
Nkuko twabivuze, iyo ubonye gatanya utabyifuzaga bihungabanya ubuzima bwawe. Iri hungabana rero rituma utiyitayo ndetse ugakora ibyo wishakiye. Biba byiza rero kwiyitaho ndetse ukamenya icyo ubuzima bwawe bukwiriye.
Menya wowe mushya
Iyo umuntu ahuye n’ibibazo hari igihe bimuhindura, cyane iyo ari ibijyanye n’umubano bikunda gutuma amarangamutima ahinduka. Biba byiza kwicara ugatuza ukisuzuma, ukamenya icyo wahindutseho ndetse nuko ugiye kubana nacyo.
Kwiga kugenzura uburakari bwawe
Birashoboka ko watandukana n’umuntu yarakubabaje cyane ku buryo uba wumva umufitiye umujinya n’uburakari. Biba byiza iyo ushatse uko wagabanya ubwo burakari kuko bishobora kugukukiramo ugasanga uri wa muntu uhorana umushiha.
Iyo wumva urakariye cyane uwo mwatandukanye, icyiza nuko wegera abaganga bakagufasha, kuko iyo nta gihindutse ushobora gusanga umugiriye nabi utabigambiriye ukoreshejwe na wa mujinya.
Ongera wiheshe agaciro
Hari ubwo utandukana n’umuntu ukumva ko yakwatse gatanya kuko nta gaciro wari ufite, iyo mitekerereze ikakujyamo ukumva nawe nta gaciro ufite koko. Uribeshya, kuguha gatanya ntibisobanuye ko nta gaciro ufite.
Ufite inshingano zo kwikunda ndetse no kwiha agaciro. Ongera wiyubake ukore bimwe ukunda ubane n’abantu ukunda ntiwiyime agaciro kuko iyo wumva ntacyo umaze, bituma wiheza aho abandi bari bikaba byakuviramo kwigunga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!