00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru z’uburyo Umwamikazi Elizabeth yaciwe inyuma n’umugabo we zongeye gucicikana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Mu myaka 70 Umwamikazi Elizabeth II yamaze ku ngoma mu Bwongereza, ntihasibaga kuvugwa amakuru ajyanye n’uburyo yaciwe inyuma n’umugabo we ariko agakomera ntibimuhungabanye.

Nyuma y’amezi make atanze, igice cya gatanu cya filimi yitwa The Crown, kirimo amakuru y’uko Igikomangoma Philip wari Umugabo w’Umwamikazi, yagiranye umubano wihariye n’uwari umuntu wabo wa hafi, Penelope Knatchbull cyahise gishyirwa hanze.

Iyi nkuru yatangiye kuvugisha abakoranye na Philip mu myaka yose yamaze ku Isi.

Umwanditsi Andrew Morton yavuze kuri iyi nkuru mu gitabo cye gishya kivuga ku ngoma y’umwamikazi cyitwa "The Queen: Her Life."

Uyu mugabo yavuze ko ubwo yatangiraga kwandika ku muryango w’ibwami mu 1982, amaze umwaka umwe, yabwiwe ko Philip afite umuryango w’ibanga mu gace ka Norfolk, muri Malta, i Melbourne no mu Budage.

Ati “Ikintu kimwe nize ni uko umuryango w’ibwami uhora iteka uzengurutswe n’ibihuha. Ikindi kandi ndatekereza ko abantu bamaze imyaka myinshi bashakisha umugore wa Philip ariko baramubuze.”

Morton yavuze ko icyo gihuha “cyashegeshe” umwamikazi, wari umaze imyaka irenga 70 ashyingiranywe na Philip. Umugabo we yatabarutse mu 2021 ku myaka 99 y’amavuko.

Akomeza asobanura ko mu 1956, Umwamikazi Elizabeth yahaye umugabo we igitekerezo cyo kuzenguruka hirya no hino ku Isi mu bwami bw’u Bwongereza, areba imikorere y’ubwato kuko bumwe muri bwo yari yaragize uruhare mu ikorwa ryabwo.

Yazengurutse mu bihugu bitandukanye bya Commonweath ndetse anatangiza imikino ya Olempike yabereye i Melbourne.

Muri icyo gihe, ngo hari ibihuha byinshi byavugwaga, ko muri ubwo bwato haberagamo ibirori bitaboneye. Inshuti ye magara, Michael Parker yahise itandukana n’umugore ndetse ava mu bwato mbere y’igihe cyari cyagenwe.

Ati “Ibyo byatangije ibihuha byinshi ku mubano wa Prince Philip n’undi mugore i Londres…umwamikazi byaramubabaje, maze binyuze mu Ngoro y’Ibwami [Buckingham Palace] ku nshuro ya mbere mu mateka, asohora itangazo ahakana ko umubano we n’umugabo uri mu bibazo.”

Philip yavuzwe mu mubano wihariye n’abandi bagore barimo Helene Cordet, Merle Oberon na Anna Massey. Hari n’amakuru yavuzwe ko Philip yari we se w’abana babiri ba Cordet.

Hari abandi banditse bagiye bavuga ko Philip yari umugabo w’igikundiro ku buryo abagore benshi bamwiyumvagamo, bikazamura inkuru z’uko yaba aryamana nabo.

Igikomangoma Philip n’Umwamikazi Elizabeth bashyingiranywe mu 1947. Barabanye kugeza batandukanyijwe n’urupfu
Penelope Knatchbull n’Igikomangoma Philip bavuzwe mu rukundo igihe kinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .