00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkura ya mbere yari ikuze ku Isi yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Inkura ya mbere yari ikuze ku Isi mu zibarizwa mu zo mu bwoko bw’iz’umweru (white rhino) yapfuye ku myaka 54.

Iyi nkura yari yarahawe akazina ka ‘Toby’ yari imaze igihe iba mu Butaliyani mu cyanya cyahariwe inyamaswa giherereye mu Mujyi wa Verona.

Umuvugizi w’iki cyanya kizwi nka ‘Pennacchioni of the Parco Natura Viva’ yavuze ko Toby yikubise hasi ubwo yari iri gusubira mu kiraro yabagamo, nyuma y’isaha umutima uza guhagarara.

Toby ifatwa nk’inkura yabashije guca agahigo ibaho igihe kinini kuko mu busanzwe izi nyamaswa zidapfa kurenza imyaka 40 iyo ziba ahantu hubatswe kandi zirindwa na 30 igihe ziba mu gasozi.

Iyi nkura yari izwi nka Toby yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .