I Mwezi nubwo ari kure ya kaburimbo ndetse kugerayo bikaba bisaba kunyura mu muhanda mubi w’igitaka, iyo uhageze uhasanga ibikorwa binini birimo Paruwasi Gatolika ya Mwezi n’Ikigo cy’amashuri cya TTC Mwezi byombi bihari kuva mu myaka myinshi ishize.
Abantu bibaza ku nkomoko y’izina Mwezi bamwe bagakeka ko ryaba rifitanye isano n’ijambo Mwezi ry’Igiswayihili rivuga ukwezi, abandi bagakeka ko ryaba rikomoka kuri Mwezi Bisaba wabaye Umwami w’u Burundi ariko byombi si byo nubwo abaganisha ku Burundi baba batangiye gusatira ukuri.
Mu gushaka kumenya ukuri ku nkomoko n’igisobanuro cy’izina Mwezi ryahawe aka gace kakaba na kamwe mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Karengera, IGIHE yasuye abakuze bagatuye.
Icyo bahurizaho ni uko iri zina rya Mwezi ryakomotse ku mugabo w’Umurundi witwaga Mwezi, wavuye mu gihugu cye agishije inka agatura muri aka gace mu 1937.
Ntawuziyarememye Stanislas w’imyaka 80, yavuze ko uwo mugabo Mwezi wavuye i Burundi yari afite inka nyinshi yaragiraga ku kagezi kari hafi y’ahubatse Paruwasi Gatolika, biza gutuma ako kagezi bakamwitirira bavuga ngo ‘Akagezi ka Mwezi’.
Mu 1944, ubwo Kiliziya Gatolika yashingaga paruwasi muri aka gace yabajije abaturage baho uko bakwita iyo Paruwasi, bayita izina rya Mwezi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwezi, Nsengumuremyi Jean Baptiste w’imyaka 53, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko acyoherezwa kuyobora aka Kagari yashatse amakuru ku nkomoko y’izina Mwezi aganira n’abasaza n’abakecuru baho.
Yavuze ko abo baganiriye bamubwiye ko hari Umugabo w’Umurundi witwaga Mwezi waje muri aka gace mu 1937, umutware amutuza hafi y’ikibuga cy’umupira cya Rwiyamirira.
Ati “Abasaza n’abacekuru bambwiye ko uwo Mwezi ari we watangije ibintu by’ubucuruzi bw’umunyu n’ibibiriti muri aka gace”.
Uretse kuba umutunzi w’inka n’umucuruzi, uyu Mwezi ngo yanasengeraga abantu bishobora kuba biri mu byatumye Kiliziya Gatolika yemera izina Mwezi ikariha paruwasi yayo.
Uretse Paruwasi Gatolika ya Mwezi, ibindi byatumye izina Mwezi ryamamara birimo kuba hari isantere y’ubucuzi ya Mwezi, Ikigo cy’amashuri TTC Mwezi, Isoko rya Kijyambere rya Mwezi, Ikigo Nderabuzima cya Mwezi n’Ibiro by’Akagari ka Mwezi.
Abatuye i Mwezi bavuga ko Mwezi yo ha mbere itandukanye na Mwezi y’ubu kuko hambere ibyo bikorwaremezo byose bitari bihari.
Hitimana Emmanuel yavuze ko nubwo bishimira iterambere rimaze kugera i Mwezi bagifite imbogamizi y’umuhanda ubahuza n’Isantere ya Ntendezi kuri kaburimbo.
Yavuze ko kuba uyu muhanda udakoze bituma bagorwa no kugeza ibicuruzwa ku masoko ndetse na bo ngo kugera i Ntendezi birabahenda kuko moto ibaca 3000 Frw cyangwa 4000 Frw mu gihe uyu muhanda uramutse ushyizwemo kaburimbo hakajyamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, itike ijyayo itarenga 1000 Frw.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko Leta yacu ni umubyeyi, yadufasha ikadukorera umuhanda mwiza tugakora tukiteza imbere”.
Mwezi witiriwe aka gace yaje gusaza anashyingurwa i Mwezi, icyakora nta muryango uhari umukomokaho kuko atigeze ashaka ngo ahasige umurage w’urubyaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!