Inkomoko itangaje y’izina “Bluetooth”

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Werurwe 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Niba utunze cyangwa ukoresha ikoranabuhanga iryo ariryo ryose, uzi porogaramu yitwa “Bluetooth” yifashishwa mu guhererekanya ibintu yaba kuri telefoni na mudasobwa.

Ku bazi Icyongereza, iryo zina bumva ko rishatse gusobanura “Iryinyo ry’Ubururu” ariko ukibaza aho iryinyo n’ikoranabuhanga bihurira bikakuyobera. Igitangaje ni uko ba nyiri ukuryita babigejejweho n’agatama.

7sur7 yerekanye ko Bluetooth yakozwe n’inzobere ebyiri mu by’ikoranabuhanga mu myaka ya 1990, zigamije gushaka uko amakuru yo mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’inyandiko, amajwi, amafoto, amashusho n’ibindi yajya ahererekanywa bidasabye imigozi.

Umunya-Suéde, Sven Mattisson n’Umunyamerika Jim Kardach, nibo bayikoze ariko kuyita izina rikurura bibabera ihurizo. Byarabazinduye bahurira mu kabari, bibatwara isaha yose baganira ngo bashake izina rizaryohera abantu.

Uko umuvinyo wagendaga ubagera mu misokoro ni ko n’ibiganiro byagukaga, maze Sven akomoza ku gitabo kizwi cyane muri Suéde cyitwa “The Long Ships” kibamo umukinankuru witwa “Herald” bisobanuye “Iryinyo ry’Ubururu” mu Cyongereza.

Uwo Herald yari umwami wa Norvège, igihugu cyegeranye na Danemark, ariko Danemark ikagira imyemerere ya Gipagani. Yaje gukora iyo bwabaga ku ngoma ye n’icyo gihugu kiyoboka imyemerere ya Gikirisitu, maze ibihugu byombi byunga ubumwe.

Abo bagabo bahereye aho, bagereranya kunga ibihugu byombi bitari bihuje ukwemera nyuma bigakorana no kuba telefoni n’ibindi bikoresho nka mudasobwa byasangizanya amakuru nta migozi yifashishijwe. Ni ko kwita porogaramu yabo Bluetooth.

Kugeza ubu ni imwe mu zihendutse mu kohererezanya amakuru y’ikoranabuhanga kandi zikoreshwa na benshi.

Magingo aya, Bluetooth yifashishwa mu guhererekanya amakuru hagati y'ibikoresho by'ikoranabuhanga bibiri cyangwa se birenze uwo mubare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .