Ni ibintu bavuga ko bishingiye ku gaciro Abanyarwanda baha uruhinja n’umubyeyi ari naho havuye ko kubahemukira bitera umwaku.
Iyamuremye Michel wo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi w’imyaka 63, yabwiye IGIHE ko azi abagore icumi bapfuye bikavugwa ko bazize amahinga [niko bita icyo gikorwa cyo guca inyuma umugore utwite].
Ati “Impamvu nta bantu bagipfa ni uko bamenye ubwenge, hari imiti babanza kunywa mbere yo kongera kuryamana n’umugore we yaciye inyuma atwite na mbere yo kumugemurira kwa muganga yabyaye”.
Mu miti ikoreshwa mu kuvura amahinga, abaturage bavuga ko harimo imiti y’ibyatsi n’inkaka y’isekurume y’ihene ishyirwa mu mazi, umugore waciwe inyuma atwite n’umugabo we bakayanywa.
Nyiranzahabwanimana Cecile w’imyaka 57, na we avuga ko ari ikizira kuba umugabo waciye umugore inyuma, yajya kureba uruhinja.
Ati “Nzi abantu bapfuye kubera iyo ndwara. Kwa muganga ntabwo iyo ndwara bayivura ivurirwa mu Kinyarwanda”.
Inkaka y’ihene yahindutse imari
Ubusanzwe inkaka y’ihene ntiribwa. Mu bice byinshi by’u Rwanda iyo babaze ihene, inkaka yayo barayijugunya ariko siko bimeze mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Sinayobye Daniel, umaze imyaka itandatu yotsa inyama yabwiye IGIHE ko akunze kuganwa n’abagore batwite, bamubwira ko bakeneye inkaka y’ihene. Aba babyeyi ntibamubwira icyo uwo muti uvura icyakora ngo yageze aho arakimenya.
Ati “Araza akabivuga aca ku ruhande ambwira ko akeneye umuti uva ku isekurume, ngahita menya icyo akeneye. Hari umpa 500Frw yo kugura icupa ariko uwo tuziranye nyimuhera ubuntu”.
Ati "Baba bashaka kwivura amahinga, kuko baba bakeka ko uwo bashakanye ashobora kuba yarabaciye inyuma".
Sinayobye avuga ko mu turere twa Nyamasheke na Rusizi nta wotsa inyama upfa kujugunya inkaka y’ihene.
Ati “Abagore kubera ko aribo amahinga agiraho ingaruka z’ako kanya nibo benshi bansaba inkaka y’ihene kugira ngo umugabo naba yaramuciye inyuma azarokore ubuzima bwe n’ubw’umwana”.
Sinayobye avuga ko agereranyije ku mwaka aha abagore batwite inkaka z’ihene ziri hagati ya 15 na 20.
Umushakashatsi ku byerekeye umuco nyarwanda akaba n’inzobere mbonezamitekerereze, Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste yavuze ko mu bushakashatsi yakoze, yabonye ko kizira guca inyuma umugore utwite kuko bitera ubuvukasi (ubukenya n’ubugingo buke), umwana akazingama.
Ati “Ibi bigaragaza ko umuco nyarwanda ukize cyane kuko wari warateganyije uburyo bwo kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi utwite n’umwana uri mu nda”.
Rutangarwamaboko ahamya ko amahinga abereyeho kwibutsa abagabo inshingano yo kwita ku mugore n’umwana kuko akenshi iyo umugabo ajya mu bandi bagore, akoresha umutungo w’urugo n’umwanya yakabaye akoresha mu kwita ku mugore utwite.
Ati “Tugira abubatse inama yo kudacana inyuma kuko birasenya, bikanagira ingaruka mbi ku buzima bw’abana cyane abakiri mu nda za ba nyina”.
Dr Anicet Nzabonimpa, inzobere mu buzima bw’imyororokere yabwiye IGIHE ko ibyo abaturage bita "amahinga" bifitanye isano no kuba Nyamasheke na Rusizi amadini yarahageze mbere.
Itorero ADEPR ryatangirije i Gihundwe muri Rusizi, Itorero Methodiste Libre ritangirira i Kibogora muri Nyamasheke, Kiliziya Gatolika i Mibilizi (Rusizi) na Shangi (Nyamasheke) yahageze mu bihe bya mbere.
Ati “Ibyo rero byagiye bituma izo nkuru zamamara noneho no kubera kubitinya cyane mu gihe umugabo yakoze icyaha cyo gusambana, bikaba byakongera ibyago bituruka ku mwaku yavanye mu busambanyi(Imana ikamuhana)”.
Ku rundi ruhande ariko ariko Dr Nzabonimpa avuga ko Abanyarwanda ba kera bashakaga gutera abagabo ubwoba ngo batababaza ababyeyi batwite maze bikaba byagira ingaruka ku mubyeyi n’umwana atwite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!