Uyu mubazi akora mu ibagiro rya Sheung Shui riri mu Majyaruguru y’igihugu, yahiritswe n’ingurube yari agiye kwica, icyuma yari agiye gukoresha ayibaga kimeze nk’umuhoro kiramukomeretsa bikomeye bimuviramo gupfa.
Uyu mubazi yari yabanje kurasa iyi ngurube akoresheje imbunda y’amashanyarazi yifashishwa mu gusinziriza amatungo kugira ngo abagwe neza, gusa yaje kugarura ubwenge, iramuhindukirana.
Mugenzi w’uwo mubazi, yaje kuhagera asanga yaguye hasi yataye ubwenge, afite icyuma mu ntoki n’igisebe ku kuguru kwe kw’ibumoso. Polisi yatangaje ko uwo mugabo yihutanywe kwa muganga ariko ntibigire icyo bitanga, akaza gupfa.
Abayobozi b’umujyi uwo mugabo yakoreragamo, batangije iperereza ku rupfu rwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!