Ikigo cy’u Burayi gishinzwe ubushakashatsi mu bya Nucléaire, CERN, gitangaza ko kuva muri Werurwe umwaka ushize, nta ngingo y’ubushakashatsi mu bya siyansi yigeze isohoka bitewe n’iyo ntambara.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko CERN ari kimwe mu bigo mpuzamahanga by’ubushakashatsi binini ku isi, gifite icyicaro ku nkengero z’imipaka y’u Busuwisi n’u Bufaransa.
Iki kigo kivuga ko kuva intambara yatangira, isohoka ry’ubushakashatsi ryadindiye cyane cyane ubwibanda ku bijyanye n’Ubugenge.
Ubusanzwe hajyaga hasohoka nibura ubushakashatsi 100 mu bya siyansi bwerekeranye na nucléaire buri mwaka.
Impamvu igaragazwa yateye irumba ry’ubu bushakashatsi, ni uko hari abashakashatsi b’abanyamuryango bagiye banga kugaragara mu nyandiko z’ubushakashatsi bwakozwe bigizwemo uruhare n’ibigo by’ubushakashatsi byo mu Burusiya, bityo hakaba harafashwe umwanzuro wo kuba baretse gusohora ibyavuye mu bushakashatsi.
CERN yagaragaje ko bibabaje kuba a nta bushakashatsi buherutse gusohoka, ibintu byaherukaga kubaho mu gihe cy’Intambara y’Ubutita yarangiye mu myaka ya 1990.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!