00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda z’i Burayi zigira uruhare mu mpfu z’abantu 7,000 ku munsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 June 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko inganda enye zonyine z’i Burayi zikora itabi, ibinyobwa bisembuye, ibiryo ndetse na peteroli, buri munsi zigira uruhare mu mpfu z’abantu bagera ku 7000 bo kuri uwo Mugabane.

Ibyo bigirwamo uruhare n’ingaruka mbi z’ibikorwa byazo byangiza ubuzima bw’ababikoresha, bikabaviramo indwara zitandukanye.

Byatangajwe n’Umuyobozi wa OMS Ishami ry’i Burayi, Hans Kluge, muri raporo yashyizwe hanze kuwa 12 Kamena 2024 agaragaza ko hakwiye kugira ingamba zifatwa byihuse ndetse zigashyirwa mu bikorwa, dore ko umwaka ushira izo nganda zigize uruhare mu mpfu z’abantu miliyoni 2.7.

OMS igaragaza ko ibihitana abo bantu ari indwara nk’umutima, kanseri, diyabete n’izindi, zituruka ku ngaruka z’ibikorwa n’izo nganda yaba ibyo bo bakoresheje nk’itabi, ibinyobwa bisembuye n’ibiryo bikorewe mu nganda, ndetse n’imyuka ihumanya ikirere ituruka kuri peteroli.

OMS igaragaza ko igiteye inkeke gikwiye no kugira icyo gikorwaho mu maguru mashya ari uko izo nganda zirengagiza ingaruka mbi z’ibikorwa byazo, zigakoresha amayeri atandukanye mu gukomeza kureshya abazigana.

Inganda zirimo izikora itabi zihitana ubuzima bw'abasaga 7000 buri munsi i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .