CNN itangaza ko imitwe y’ingabo za Amerika iri mu Budage, yabujijwe gusohoka mu birindiro byayo mu masaha y’umugoroba aho banasabwe kuba bahagaritse kunywa ku nzoga kugeza igihe bazongera gukomorerwa.
Abasirikare ba Amerika bafatiwe ibi bihano nyuma y’uko bafashwe batwaye amapikipiki yo gutemberaho mu mujyi wa Nuremberg kandi banyoye ibisindisha ndetse umuvugi w’izi ngabo yavuze ko bari gukora iperereza kuri icyo kibazo.
Imitwe y’ingabo za Amerika zigera ku bihumbi bitatu ziri mu Budage yabaye ibwiwe ko abasirikare bayirimo batemerewe gutembera mu masaha y’ijoro no kunywa ku nzoga kugeza ubwo abasirikare b’icyo gihugu bahari bose bazaba bamaze kwigishwa ibijyanye no kubaha amategeko y’ibyo gutwara ibinyabiziga no kunywa inzoga mu Budage.
Izi ngabo za Amerika zoherejwe mu Budage mu mezi ashize hagamijwe kuba hafi no guhumuriza Abanyaburayi bafitanye umubano na Amerika kugira ngo badakangaranywa cyane n’ibitero u Burusiya bwatangije ku gihugu cya Ukraine.
Izi ngabo za Amerika zifite ibirindiro muri Grafenwoehr, agace gakunda gukorerwamo imyitozo ya gisirikare mu Budage.
Kunywa inzoga akenshi bifatwa nk’ikosa mu gisirikare bitewe n’uko bishobora kuviramo uwayinyoye kugira imyitwarire idahwitse haba imbere cyangwa inyuma y’ibirindiro by’ingabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!