Sosiyete ya Jetstar yakoraga uru rugendo, yashyize hanze itangazo rivuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere yasubiye inyuma aho yari iturutse, ikajya kugwa ku kibuga cya Denpasar i Bali.
Iti “Ni nyuma y’uko umwe mu bagenzi agerageje gufungura umwe mu miryango y’indege, kandi yari abangamiye abakozi bacu b’indege.”
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje umugore wari uri inyuma mu ndege agerageza gufungura umuryango mbere y’uko abakozi bo mu ndege babibona.
Umwaka ushize, hari undi mugenzi wo muri Amerika wagerageje gukora ibisa n’ibi, aho yafunguye umuryango w’indege mu gikorwa cyakomerekeyemo umwe mu bakozi bo mu ndege. Uwo mugenzi yaje guhanwa n’inkiko.
Icyo gihe rwari urugendo rw’indege ya American Airlines rwavaga i Milwaukee rwerekeza i Dallas.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!