00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonésie: Umugenzi yashatse gufungura umuryango w’indege iri mu kirere

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 1 April 2025 saa 09:29
Yasuwe :

Indege yari itwaye abagenzi barenga 200 yavaga i Bali muri Indonésie yerekeza i Melbourne muri Australie, yasubiye ku butaka nyuma y’uko umugenzi agerageje gufungura ku ngufu umuryango ubwo yari igeze hejuru y’Inyanja y’u Buhinde.

Sosiyete ya Jetstar yakoraga uru rugendo, yashyize hanze itangazo rivuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere yasubiye inyuma aho yari iturutse, ikajya kugwa ku kibuga cya Denpasar i Bali.

Iti “Ni nyuma y’uko umwe mu bagenzi agerageje gufungura umwe mu miryango y’indege, kandi yari abangamiye abakozi bacu b’indege.”

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje umugore wari uri inyuma mu ndege agerageza gufungura umuryango mbere y’uko abakozi bo mu ndege babibona.

Umwaka ushize, hari undi mugenzi wo muri Amerika wagerageje gukora ibisa n’ibi, aho yafunguye umuryango w’indege mu gikorwa cyakomerekeyemo umwe mu bakozi bo mu ndege. Uwo mugenzi yaje guhanwa n’inkiko.

Icyo gihe rwari urugendo rw’indege ya American Airlines rwavaga i Milwaukee rwerekeza i Dallas.

Indege ya Jetstar yasubiye inyuma aho yari iturutse kubera umugenzi washatse gufungura umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .