Mu cyumweru gishize Umuvugizi w’Ingabo za Indonesia, Maj. Gen. Sudirman, yatangaje ko imitwe itatu y’ingabo z’icyo gihugu – izirwanira mu mazi, izo ku butaka no mu kirere – "yahagaritse gupima ubusugi" mu kwinjiza abakobwa mu ngabo.
Urwo rugendo rwatangiye muri Kamena 2021 ubwo uwari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Indonesia, General Andika Perkasa, yatangaga amabwiriza ko abakobwa basuzumwa hagendewe gusa ku bushobozi bafite bwo kwitabira imyitozo isaba ingufu.
Yanategetse ko abakobwa bagiye gushyingiranwa na ba ofisiye basabye uburengazira, batazongera gukorerwa isuzumwa ry’ubuzima harimo no kureba ko nabo ari amasugi.
Nubwo iryo tegeko ryari rimaze gutangwa, igisirikare muri Kanama 2021 cyatangaje ko "gupimwa ubusugi" bikiri mu bisabwa ngo umukobwa ajye mu gisirikare, mu mitwe y’ingabo zirwanira mu mazi no mu kirere.
Ibintu byahindutse ubwo Perezida Joko Widodo yari amaze kugira Perkasa umugaba mukuru w’ingabo, mu Ugushyingo 2021.
Gupima ubusugi muri Indonesia byakorwaga umuntu afata amavuta akayasiga ku ntoki ebyiri, akazinjiza mu gitsina cy’umukobwa wasabye kujya mu gisirikare.
Ibyo ngo byakorwaga hasuzumwa niba yarigeze akora imibonano mpuzabitsina, ibintu byakomeje kwamaganwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni ibintu byagiye bisigira ihungabana abakobwa benshi, bagiye bangizwa n’izo ntoki.
Human Rights Watch yasabye Guverinoma ya Indonesia gukora iperereza ku ihungabana abakobwa bashyizwemo mu gihe kirekire, n’ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
Yanasabye ko abahohotewe bahabwa ubufasha bakeneye kugira ngo babashe gukira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!