Indonesia: Mu kuburira abaturage ku kwirinda Coronavirus, leta iri kuzengurutsa amasanduku mu mijyi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kuburira no kumvisha abaturage uburemere bw’icyorezo cya Covid-19, Leta ya Indonesia yafashe umwanzuro wo kuzengurutsa amasanduku mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru Jakarta.

Ni igikorowa cyabaye kuri uyu wa 1 Nzeri, aho mu bice bitandukanye by’iki gihugu hazengurukijwe amasanduku afunze nk’uko bikorwa igihe hagiye gushyingurwa umuntu wishwe na Covid-19 ndetse anaherekejwe n’abantu bambaye imyambaro yabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Cilandak, kari mu majyepfo ya Jakarta,Mundari yavuze ko bahisemo kuzengurutsa aya masanduku kugira ngo bibutse abaturage inshingano zabo mu kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Turizera ko iki gikorwa cyo kuzengurutsa amasanduku kizibutsa abantu akaga gashobora kubagwirira igihe badakurikije amabwiriza ajyanye n’isuku.”

Kugeza ubu Indonesia ni kimwe mu bihugu byo muri Aziya byibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, aho abarenga ibihumbi 181 bamaze kucyandura, mu gihe kimaze guhitana abarenga 7000.

Muri Indonesia hazengurukijwe amasanduku mu rwego rwo kumvisha abaturage ubukana bwa Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .