Guverineri wa Jakarta, Pramomo Anung, yatangaje ko ashaka kurema ibirwa by’injangwe mu nkengero z’uyu mujyi, bizajya bisurwa n’abakerarugendo nk’uko bigenda ku Kirwa cya Aoshima na Tashirojima mu Buyapani.
Pramomo yasobanuye ko itagira nyirayo yabaye menshi muri uyu mujyi, agaragaza ko hari hakenewe ingamba zayagabanya, ariko zikaninjiriza igihugu amadovize. Muri rusange habaruwe agera kuri miliyoni 1,5.
Yagize ati “Igitekerezo si gishya. U Buyapani bufite ibirwa byinshi by’injangwe byahindutse ahantu hakurura abakerarugendo.”
Ubuyobozi bwa Jakarta buteganya kubaka kuri ibi birwa ikigo cyita ku mibereho y’amapusi ndetse n’ibitaro byihariye byayo.
Hari abadashyigikiye uyu mushinga, bagaragaje ko mu gihe abakerarugendo bataboneka cyangwa Leta ntishoremo amafaranga, injangwe azoherezwa kuri ibi birwa azapfa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!