Indirimbo za Rihanna mu rutonde rw’izumvwa cyane mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kamena 2020 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Rihanna ni uwa mbere bakora umuziki b’igitsinagore bafite indirimbo zikundwa n’abari gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kwikinisha.

Byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyitwa Pour Moi gisanzwe gicuruza ibyambaro y’imbere y’abagore aho cyagaragaje ko uyu muhanzikazi indirimbo zikundwa kwifashishwa cyane n’abakoresha Spotify; mu gihe cyo gutera akabariro.

Umuhanzi uza imbere kuri uru rutonde ni umuririmbyi akaba n’umuraperi wo muri Canada; Abel Makkonen Tesfaye uzwi nka The Weeknd.

Kuri uru rutonde rwiganjeho abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya The Weeknd hakurikiraho Trey Songz, Usher, Jeremih, Beyonce, Miguel bose bo muri Amerika ndetse n’Abanya-Canada nka Drake na PARTYNEXTDOOR uherutse no guhurira mu ndirimbo na Rihanna bakayita ‘Believe it’.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko indirimbo Touch Myself y’itsinda ryo muri Australia ricuranga injyana ya Rock rizwi nka Divinyls ndetse na Sex With Me ya Rihanna arizo zumvwa cyane mu gihe cyo kwikinisha nk’uko The Sun yabitangaje.

Ubu bushakashatsi ntabwo bwagaraje indirimbo z’indi z’aba bahanzi twavuze haruguru zumvwa cyane mu gihe cyo gutera akabariro.

Indirimbo za Rihanna ziri mu za mbere zumvwa cyane mu gihe cyo gutera akabariro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .