Nyamara uko ibihe bigenda bitambuka, hagenda haza indi mibano hagati y’abahungu n’abakobwa itandukanye n’iyo dusanzwe tuzi muri sosiyete, aho usanga hari umubano nko hagati y’abantu batatu bakundana kandi babyemeranyijeho.
Ushobora gutekereza ko ari ibisanzwe ko umugabo ashaka abagore barenze umwe, ndetse mu bihugu bimwe na bimwe byemewe n’amategeko.
Kuri ubu ntibikiri iby’abashakanye gusa, ahubwo usanga umukobwa afite umuhungu bakundana akamuhuza n’inshuti ye yakumva amwishimiye bakemeranya gukundana ari batatu ndetse bakaryamana.
Bimwe abantu bari bazi ko ari ugucana inyuma kw’abakundana, kuri ubu usigaye ukundana n’umuntu uzi neza umubano yifuza kugirana nawe.
Uwa batatu (Mon-Monogamy)
Mon-Monogamy ni umubano uba hagati y’abantu batatu, abakobwa babiri n’umuhungu, umuhungu umwe n’abakobwa babiri cyangwa batatu bahuje ibitsina.
Ni umubano aba bantu batatu baba bumvikanyeho kandi kuri bo iyo ubabajije bakubwira ko bakundana, ndetse baryamana uko ari batatu mu buriri bumwe.
Mpa rugari (Open relationships)
Umubano wa ‘Open relatioships’ ni gihe umuhungu n’umukobwa bakundana ndetse bafitanye umubano ukomeye, ariko bemerenya ko buri wese afite uburenganzira bwo kuba yaryamana n’umuntu abonye hanze, uwo bahuye akumva amwishimiye gusa ntibikureho umubano bafitanye cyangwa ko bakundana.
Ni umubano bumvikanaho ari bombi bimeze nko guha ubwisanzure mugenzi we n’uburenganzira bwo kubana n’abandi bantu.
Uyu mubano nturi hagati y’abahungu n’abakobwa gusa, no mu bashakanye wagezeyo, aho umugabo n’umugore bemeranya ko nubwo bagiye kubana bidakuyeho ko bajya bahura n’abandi bantu.
Ubuhehesi bwumvikanyweho (Polyamory)
Mu gihe hari abacyitwa abahehesi muri sosiyete, umubano wa ‘Polyamory’ niho uba werekeza ariko uwo muntu abyemerewe ndetse n’abo bahura babizi, akenshi nabo bameze nkawe cyangwa bemera uwo mubano.
Polyamory ni igihe umuntu agirana umubano n’abantu benshi bitwa ko ari abakunzi be, kandi abo bakundana babizi neza ko afitanye umubano n’abantu benshi ariko ntaho bahuriye.
Igikundi (Poly fidelity)
Polyfidelity ni umubano uba hagati y’itsinda ry’abantu bane cyangwa batanu ry’abahungu n’abakobwa, baba bakundana ndetse baryamana hagati yabo.
Uyu mubano uba uri hagati y’iri tsinda ntuba wemerewe ko hazamo undi mu muntu, cyangwa ngo hagire ujya hanze kuko biba bimeze nko guca inyuma bagenzi be.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!