Iyo ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya LAX Saa 14:00, ku wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025.
Nyuma y’amasaha abiri iyi ndege yari itwaye abagenzi 257 iri mu kirere, umupilote umwe yaje kwibuka ko yibagiwe pasiporo ye.
Byabaye ngombwa ko iyi ndege ijya kururukira ku kibuga cy’i San Fransisco.
Mu itangazo United Airlines yashyize hanze yavuze ko “Umupilote yasanze nta pasiporo yagendanye mu ndege. Byabaye ngombwa ko dushaka irindi tsinda rigomba gutwara abakiliya aho bari bagiye muri uwo mugoroba. Abakiliya bahawe impozamarira.”
Kimwe n’abandi bagenzi basanzwe, abapilote nabo mbere yo kwinjira mu gihugu icyo ari cyo cyose babanze kwerekana ibyangombwa birimo na Pasiporo, bivuze ko uyu mupilote atari kwemererwa kwinjira mu Bushinwa atayifite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!