Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Uganda cyatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa A333 yari ifite urugendo TK612, yahagurutse Entebbe saa 7:14, ifite abagenzi 259. Yerekezaga Istanbul.
Igeze mu kirere yagize ikibazo cyatumye isabwa kongera gusubira Entebbe, ku mpamvu z’umutekano w’abagenzi.
Kubera ko iyi ndege yari yamaze gushyirwamo ibikomoka kuri peteroli byagombaga kuyigeza Istanbul, byayisabye kumara amasaha atatu izengeruka hejuru y’Umujyi wa Kampala kugira ngo ibashe kubigabanya, ubundi igwe ku kibuga ifite ibilo byemewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!