00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege yazengurutse ikirere cy’i Kampala amasaha atatu kubera impungenge zo kugwa ifite ’Benzene’ nyinshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 January 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, indege ya Turkish Airlines yamaze amasaha arenga atatu izengeruka ikirere cy’Umujyi wa Kampala muri Uganda, kugira ngo igabanye ibikomoka kuri peteroli yari yanyweye, ubundi ibashe kugwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe ifite ibiro byemewe.

Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Uganda cyatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa A333 yari ifite urugendo TK612, yahagurutse Entebbe saa 7:14, ifite abagenzi 259. Yerekezaga Istanbul.

Igeze mu kirere yagize ikibazo cyatumye isabwa kongera gusubira Entebbe, ku mpamvu z’umutekano w’abagenzi.

Kubera ko iyi ndege yari yamaze gushyirwamo ibikomoka kuri peteroli byagombaga kuyigeza Istanbul, byayisabye kumara amasaha atatu izengeruka hejuru y’Umujyi wa Kampala kugira ngo ibashe kubigabanya, ubundi igwe ku kibuga ifite ibilo byemewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .