Indege y’abagenzi yakoze urugendo rwa mbere rurerure ku Isi idahagaze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’indege cya Qantas cyo muri Australia, cyakoze igerageza ry’urugendo rurerure kurusha izindi indege zikora zidahagaze, mu isuzuma rigamije kureba ingaruka rwagira ku bapilote, abakozi bo mu ndege n’abagenzi.

Uru rugendo rwakozwe na Boeing 787-9 yari itwaye abagenzi 49, ikora amasaha 19 n’iiminota 16, ituruka i New York igana i Sydney mu ntera ya kilometero 16,200.

Biteganywa ko mu kwezi gutaha, iki kigo kizasuzuma urugendo ruzaturuka i Londres rukagera i Sydney rudahagaze. Qantas iteganya ko bitarenze uyu mwaka wa 2019 izaba yamaze kwemeza niba izahatangira ingendo nshya.

Nisanga bishoboka, izatangira ingendo muri ibyo byerekezo hagati ya 2022 na 2023.

Reuters yatangaje ko kugeza ubu nta ndege ikora ubucuruzi ikora urugendo nk’urwo idahagaze, irimo abagenzi n’imizigo.

Kugira ngo uru rugendo rugerweho, Qantas yashyize benzene ihagije mu ndege yayo, igena umubare ntarengwa w’ibintu umugenzi ashobora kwitwaza ndetse ibuza ko hagira imizigo ishyirwamo.

Mu mwaka ushize Singapore Airlines yatangije urugendo rw’amasaha hafi 19 ruva muri Singapore rugana New York, ari narwo rugendo rurerure ku Isi indege zitwara abagenzi zikora zidahagaze.

Zimwe mu ngendo ndende zihari uyu munsi zikorwa n'indege zitwara abagenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza