Ku wa 1 Ukuboza nibwo Macron yari muri Amerika yakirwa na Biden i Washington. Babanje kugeza ku banyamakuru intego z’urwo ruzinduko amafoto arafatwa biratinda.
Buri wese amaze gukora imbwirwaruhame ye, baboneyeho umwana wo guhana ibiganza bakorakoranaho nk’abari bakumburanye cyane, bituma abantu babihindura igitaramo.
Bombi bamaze amasegonda 42 bafatanye mu kiganza ku buryo hari abatangiye gutebya ko basa n’abari bibagiwe ko bagomba kurekurana.
Hari uwahoze ari Umusenateri muri Leta ya Delaware wavuze ko Macron yari abangamiwe cyane no kumara hafi umunota wose ari kuramukanya na Biden ataramurekura.
Ati “Ndabizi neza ko Macron yumvaga bimubangamiye.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!