00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyenda yambarwa n’abakobwa bakora siporo ngororamubiri yagaragajwe nk’intandaro y’ihohoterwa bakorerwa

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 24 Mata 2021 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Sarah Voss, umukinnyi w’icyamamare mu mikino ngororamubiri ukomoka mu Budage, muri iki Cyumweru yatunguye benshi ubwo yagaragara yambaye imyenda ihishe umubiri we wose mu marushanwa mpuzamahanga y’imikino ngororamubiri, bitandunye n’ibyari bisanzwe aho abakobwa bambaraga umwenda ugaragaza amaguru n’amatako yabo.

Ubusanzwe umukobwa wambaraga akikwiza muri aya marushanwa, ni uwabaga afite impamvu z’idini zitamwemerera kwambara umwenda werekana umubiri we.

Ishyirahamwe ry’iyi mikino ngororamubiri mu Budage ryavuze ko abakinnyi babo bambaye iyi imyambaro ihisha umubiri mu guharanira uburenganzira bw’abakobwa bahohoterwa kubera kwambikwa imyenda ituma abagabo babagirira irari ry’igitsina.

Voss yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko yishimiye iyi myenda ndetse ko n’abandi bakobwa bumva batishimiye imyenda bambara ibambika ubusa bahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Nk’umwe mu bagize Ikipe y’Igihugu y’u Budage, turi abo kubera icyitegererezo abandi bakobwa bakiri bato bumva batanyuzwe n’imyambaro ibambika ubusa, ndetse no kubereka uko bakora imikino yabo neza bumva bisanzuye batabangamiwe.”

Asobanura impamvu yahisemo kwambara iyi myenda, yavuze ko kera akiri umwana atigeze yumva abangamiwe n’imyenda yagaragaza amaguru ye, ariko uko yagiye akura akazana amabere ndetse akajya mu mihango yatangiye kumva abangamiwe n’uwo mwenda, gusa ku bw’amahirwe ntiyigeze ahohoterwa.

Umwe mu bakinnyi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Simone Biles we yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umuganga uvura abakinnyi, Larry Nassar, ibintu byamuviriyemo no gufungwa.

Abakobwa bakina iyi mikino bamwe bagiye bahohoterwa
Ni imyenda ituma bamwe bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Imyambaro isanzwe yambarwa mu marushanwa y'imikino ngororamubiri ni uku iteye
Saraha Voss yagaragaye yambaye umwenda uhisha amaguru bitandukanye n'ibyari bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .