Imyandikire ya Minisitiri Busingye kuri Twitter ikomeje kuryohera benshi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Kanama 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Abibera mu Isi y’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko abakoresha Twitter yaba mu Rwanda no mu mahanga, muri iyi minsi usanga basiganwa bajya kureba ubutumwa bw’umunsi bagenewe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Busingye ni umwe mu bayobozi bakurikirwa cyane kuri Twitter amazeho imyaka umunani. Abagera ku bihumbi 66.5 nibo bakurikira uyu mugabo wisanzura cyane, agatebya ariko anigisha.

Benshi bakunda imyandikire ye kuri Twitter aho yisanisha n’ibyiciro byose. By’umwihariko muri iyi minsi yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, imyandikire ye iba iryoheye amaso, amatwi n’umutima kandi yiganjemo gukebura no kuburira abatannye ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo.

Nk’iyo bigeze mu mpera z’icyumweru [Weekend], umukono we witsa ku kwibutsa abantu ko Coronavirus igihari, akabwira abantu ko ibyo bakora byose nko kuryoshya bagomba kubizirikana.

Hari aho yagize ati “Weekend iraje, nyine n’ibiyiranga; gusohoka, ibirori, inama, isoko, siporo, insengero, chantier, garage, gusura abarwayi, utubari turi disguised mu ngo...tout sa. Aho turi hose tuzirikane ko Corona itwegereye kurusha uko tubyibwira. Twirinde!”.

Si ubutumwa bw’impera z’icyumweru gusa kuko no mu minsi isanzwe akebura abantu. Ubwasigaye mu mitwe ya benshi ni aho yagize ati “Bjr #RwOT, Covid-19Watch. Abarenga 2000, ku wa Gatanu, basanzwe ahantu hanyuranye mu gihugu, batubahiriza ingamba zo kwirinda kwandura. Uko Corona ihagaze turabibona buri munsi. Ko dufite amaso, amatwi, ubwonko kuki tutareba, tukumva, tugatekereza? Corona izaturushe ubwenge koko?”.

Zimwe mu nyandiko za Minisitiri Busingye kuri Twitter

Minisitiri Busingye ni umwe mu bayobozi bisanzura cyane kuri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .