00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka ni imibare! Ni bo barangije kaminuza bakiri bato kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 5 June 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Ubu aho igihe kigeze mu bintu bya mbere by’ingenzi umwana agomba guhabwa harimo amahirwe yo kugana mu ishuri. Ni yo mpamvu usanga ababyeyi bihutira kujyana abana mu mashuri, rimwe na rimwe bakishyura akayabo ngo babafashe kubona uburere n’uburezi bwiza bakiri bato.

Mu bihugu byinshi ku Isi usanga imyumvire y’uko umuntu afatwa nk’uwize amashuri ahagije ari uko afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree).

Iyo ugereranyije usanga abana benshi bagize amahirwe yo kwiga neza nta kibadindije barangiza iki cyiciro bafite hagati y’imyaka 20 na 23.

Nyamara hari abana bakoze ibisa nk’ibitangaza barangiza kaminuza bataragera no mu myaka y’ubukure.

Aba ni bamwe mu bana barangije bafite imyaka mito cyane kurusha abandi ku Isi.

Kathleene Holtz

Mu 2004 ni bwo Umunyamerika Kathleen Holtz yasoje amasomo muri California State University aho yigiraga Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Filozofiya.

Icyo gihe yarangije afite imyaka 15 y’amavuko gusa. Holz yatangiye kaminuza afite imyaka 10 yonyine, kubera gusimbutswa amashuri abanza nyuma yo kuvumbura ko yari afite ubwenge budasanzwe.

Mu mwaka wa 2007 yongeye kugaragara mu bitangazamakuru ubwo ku myaka 18 yabaga umwunganizi mu mategeko (Avoka) wa mbere ukiri muto muri Amerika.

Erik Demaine

Erik Dermaine ubu ufite imyaka 41, yabonye Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu 1995 ubwo yari afite imyaka 14.

Iyi mpamyabushobozi mu isomo rya Filozofiya yayihawe na Kaminuza yo muri Canada yitwa Dalhousie University.

Demaine yagendaga yigishwa na se umubyara ubwo bakoranaga ingendo mu bice bitandukanye bya Amerika ya Ruguru.

Ku myaka 12, Demaine yaje kwemererwa kwiga muri Kaminuza ya Dalhousie iherereye muri Nova Scotia, muri Canada aho yavukiye n’ubwo atari yarigeze yiga ibindi byicirimo by’amashuri abanza.

Nyuma yo kuragiza muri iyi kaminuza, Demaine yakomereje amasomo yo gushaka Impamyabushobozi y’Ikirenga ‘PHD’ muri Kaminuza ya Waterloo yanaje kubona afite imyaka 20 yonyine.

Akiyirangiza, yahise ahabwa akazi ko kwigisha muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Massachusetts Institute of Technology (MIT), aba n’umwarimu wa mbere uhigishije akiri muto.

Carson Huey-You

Carson Huey-You ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa mbere warangije Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza akiri muto muri Leta ya Texas mu 2017 ubwo yarangizaga kwiga muri Texas Christian University afite imyaka 14. Yigaga Ubugenge.

Eugenie Carys de Silva

Eugenie Carys de Silva yavukiye i Manchester mu Bwongereza tariki ya 16 Kamena 1998.

Mu 2013 ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko gusa, yarangije amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya American Military University. Yari yaratangiye kaminuza afite imyaka 11 gusa.

Ubwo yari ari kwiga muri American Military University, Eugenie yatangiye no kwiga muri Kaminuza ya Havard afite imyaka 13 gusa.

De Silva kandi yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Leicester, ahakura Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) mu bya Politiki. Ibi byamugize umuntu wa mbere wayibonye akiri muto mu Bwongereza.

Alia Sabur

Alia Sabur yavutse tariki 22 Gashyantare 1989, avukira Newyork muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri 2003 ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko, yasoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, muri Kaminuza ya Stony Brook, ahavana Impamyabumenyi mu Mibare.

Yakomereje Icyiciro cya Masters muri Kaminuza ya Dexter, maze ayirangiza afite imyaka 17 gusa.

Gregory Robert Smith

Gregory Robert Smith yavutse mu 1989, avukira muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika.

Kimwe n’abandi bana bafite ubwenge budasanzwe, Smith yagiye ibyiciro by’amashuri y’ibanze umwaka umwe gusa. Ubwo yari afite imyaka icumi y’amavuko gusa, Smith yatangiye amasomo ye muri Kaminuza ya Randolph-Macon College, maze ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mibare. Iyi mpamyabushobozi yayibonye afite imyaka 13 yonyine.

Afite imyaka 16 gusa, Robert Smith yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Mibare, ayihawe na Kaminuza ya Virginia.

Sho Yano

Sho Yano yavukiye muri Leta ya Oregon iherereye muri Amerika, avuka ku mubyeyi w’Umunya-Koreya y’Epfo n’undi wo mu Buyapani.

Mu mwaka wa 2003 yarangije Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza afite imyaka 12 yonyine ayihabwa na Kaminuza ya Loyola University Chicago.

Moshe Kai Cavalin

Moshe Kai Cavalin yavutse mu 1998, avukira i Los Angeles muri Amerika kuri nyina ukomoka muri Taiwan na se ukomoka muri Brésil na Israel.

Mu 2009 ubwo yari afite imyaka 11 yonyine, Cavalin yabonye Impamyabumenyi mu Mibare ayikuye muri Kaminuza ya East Los Angeles Community College.

Yaje no kubona Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Mibare, afite imyaka 15 yonyine. Iyi mpamyabushobozi yayihawe na University of California Los Angeles.

Mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17 Cavalin yahishuye ko yatangiye gukorana n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, ayo yafashaga mu gukora ikoranabuhanga mu bugenzuzi hifashishijwe indege nto zizwi nka ‘drones’.

Laurent Simons

Laurent Simons yavutse mu Ukuboza 2009, avukira mu Mujyi wa Ostend uherereye mu Bubiligi.

Mu mwaka ushize ni bwo yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Bugenge, yayihawe na Kaminuza ya Antwerp. Yahise aba umuntu wa kabiri uyibonye akiri muto ku Isi.

Simons kandi byamutwaye igiye cy’umwaka umwe gusa kugira ngo abonye iyi mpamyabumenyi ubundi isanzwe itwara imyaka itatu.

Michael Kearney

Michael Kearney yavutse mu 1984, avukira Honolulu muri Hawaii ubu akaba ari we ufite agahigo k’umuntu warangije kaminuza akiri muto ku Isi.

Mu 1994 yabaye umuntu wa mbere warangije kaminuza akiri muto ku Isi, ubwo yarangizaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza afite imyaka icumi. Yarangirije muri Kaminuza ya South Alabama, ahabwa Impamyabumenyi mu Mateka.

Yakomeje muri Kaminuza ya Middle Tennesse State University kwigira Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu Bugenge, maze ayibona afite imyaka 14.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .