00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu mafi manini y’umutuku ku Isi yarobwe mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 02:20
Yasuwe :

Umurobyi ukomoka mu Bwongereza wari mu kiruhuko mu Bufaransa, Andy Hackett, yashoboye kuroba ifi nini y’umutuku ipima ibiro 30 ifatwa nk’aho ari nini kuruta izindi ku Isi mu yo muri ubwo bwoko.

Uyu murobyi byamusabye kumara iminota 25 arwana no gukura iyo fi mu mazi mu Burasirazuba bw’u Bufaransa nk’uko inkuru ya 7 sur 7 ibivuga.

Yagize ati “Nabonye urushundura rwanjye runyeganyega iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru. Nahise mbona ko ari ifi nini.”

Iyi fi yahawe izina rya karoti kubera ibara ryayo ishobora kuba ari yo nini yo muri ubu bwoko ku Isi.

Irusha ibiro 13 iyari isanzwe ifatwa nk’ihiga izindi mu bunini mu mafi y’umutuku ku Isi yarobwe na Jason Fugate muri Minnesota, muri Amerika mu 2019 ndetse ikubye inshuro ebyiri uburebure bw’iy’ibiro 13 yarobwe n’Umutaliyani, Raphael Biagini mu Majyepfo y’u Bufaransa mu 2010.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .