Abashakashatsi bagiye bakora ubushakashatsi butandukanye kuri aya mashyiga, bagiye babusozanya umwanzuro wo kuyikiza mu ngo zabo batitaye cyane ku kiguzi bibafata kugira ngo bayasimbuze bakoreshe ubundi buryo.
Rob Jackson, umwarimu w’ibidukikije muri Kaminuza Stanford, aherutse gukora ubushakashatsi maze abona ko amashyiga ya gaz agenda asohora gaz méthane mu buryo budahinduka ku buryo iyi gaz ishobora gukomeza gusohoka kabone nubwo yaba yazimijwe.
Ibi yemeza ko bishobora gutuma mu nzu handuzwa n’iyo myuka iba yahasakaye izwiho kwangiza cyane ibihaha by’umwihariko iby’abakiri bato.
Mu ntangiriro za Mata 2022, Rob yatangarije CBC ko nubwo bitamworoheye gutakaza iryo shyiga yari asanganywe ariko agomba kuzabikora. Ati “Sinshaka kujugunya iri shyiga ryiza ariko tugiye kuzabikora.”
Ibi Rob abihuriyeho n’undi mushakashatsi witwa Tara Kahan wo muri Kaminuza ya Saskatchewan we wakoze ubushakashatsi mu 2018, aho we na bagenzi be babonye ko nyuma yo guteka, hakomeza kuzamuka imyuka ya Nitrogen Oxides (NO) ku buryo imara amasaha menshi igitembera hafi aho mu kirere.
Aba bashakashatsi bose bavuze ko batewe ubwoba n’ibyo babashije kuvumbura ku buryo bamwe bahita bikiza bwangu aya mashyiga ya gaz bagatangira kuba bifashisha akoresha amashanyarazi.
Uwitwa Prof. Katharine Hayhoe we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nakundaga ishyiga ryanjye rya gaz ariko mu myaka ibiri ishize nagize amahirwe yo kurihindura, narivuyeho kandi sinteze kurisubiraho. Kubera iki? Kubera ko amashyiga ya gaz atari mabi ku mihindagurikire y’ibihe gusa ahubwo ni mabi kuri wowe ubwawe.”
Abashakashatsi bose bahurije ku ngaruka mbi ziterwa n’aya mashyiga ya gaz ndetse ubushakashatsi bwo muri 2013 bwasohotse muri International Journey of Epidemiology bwagaragaje mu bana bakurira mu nzu zirimo ayo mashyiga, abagera kuri 42% bibasirwa n’indwara ya asthma.
Mu gihe ufite ishyiga rya gaz udafite ubushobozi bwo kurisimbuza, ugirwa inama yo kuba wakoresha ibyuma bizana umuyaga mu nzu kuko ngo bigabanya ubukana bw’imyuka yanduza ikirere iba yaturutse kuri gaz.
Ikindi kandi abatunze aya mashyiga bashobora gufungura amadirishya y’inzu kugira ngo iyo myuka isohoke hanze bakanatoza abana kudahora cyane muri iyo nzu itekerwamo bagakura bazi ko kuba hanze nko mu busitani gufata akayaga ari byiza ku buzima bwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!