00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impumuro yawe igukururira inshuti! Ubushakashatsi bwabivuye imuzi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 Ukuboza 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Ushobora kuba ujya ufata umwanya ukibaza impamvu ubanye neza n’inshuti zawe cyangwa ukanibaza impamvu ari zo ufite? Hari icyo ubushakashatsi bubivugaho, ndetse bukabihuza n’impumuro y’umuntu ivugwaho kugira uruhare runini mu kuba yamukururira inshuti cyangwa zikamuzinukwa.

Ubushakashatsi buherutse gukorerwa muri Israel bwasohotse mu kinyamakuru cya Science Advances, bwahishuye ko impumuro y’umuntu igira uruhare mu kumuha igikundiro.

Umushakashatsi muri Kaminuza y’Ubumenyi ya Weizmann yavuze ko abantu bafite impumuro zijya guhura baba bafite amahirwe menshi yo gucudika.

Aba bashakashatsi bakomoye igitekerezo ku myitwarire y’inyamaswa zibanza kwihumurizanya mbere yo kuba zatangira kubaka ubushuti cyangwa kubasha gutahura izazo, bituma batekereza ko banakora ubushakashatsi bwerekeye iyo migirire hagati y’abantu.

Bakoze ubusesenguzi ku mpumuro y’imibiri y’abantu bagera kuri 20 b’inshuti, banagerageza kwegera abagore n’abagabo bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 22 na 39 bavuga ko bagiye bakundana mu buryo budasanzwe aho babengukanaga bagikubitana.

Mu gihe cy’ubushakashatsi hagiye hatangwa imipira yo kwambara, abayihawe bagasabwa kuyifata neza bayirinda kuba yajyamo izindi mpumuro nk’iy’inyamaswa, iya bagenzi babo cyangwa iy’ibiryo.

Abashakashatsi bifashishije “eNose”, akuma gakora nk’izuru kabafashije mu gutahura abantu basa n’abahuje impumuro.

Ku rundi ruhande, banagerageje kwiyambaza abantu b’abakorerabushake babasaba gutahura inshuti zabo no gutahura abantu bashobora kuba bakundana hakoreshejwe ubwo buryo bwo kubihumuriza, birangira iki kizamini kigaragaje ko ari ibintu bishoboka cyane.

Aba bashakashatsi banavuze ko hifashishijwe bwa buryo bwa eNose nabwo babashije kugera ku byo bifuzaga aho bavuze ko “ubu buryo bushobora gutahura abantu b’inshuti hagendewe ku mpumuro ku rugero rwa 71%.”

Kuba abantu badafite ubushobozi bwo kureha no kwihumuriza nk’inyamaswa ariko abahanga bashimangira ko hari urwego bashobora kubikoraho.

Ati “Ntitwavuga ko duhwanyije ubushobozi n’inyamaswa, ariko ibisubizo bitwereka ko amazuru yacu agira uruhare runini mu guhitamo inshuti zacu kurusha uko byajyaga bitekerezwa.”

Byanashimangiwe na Noam Sobel usanzwe ari umwarimu mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko, uruti rw’umugongo n’imitsi muri Kaminuza y’Ubumenyi ya Weizmann.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .