Impanuka zikomeye zatewe n’iturika ry’inganda z’intwaro za kirimbuzi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 14 Ukwakira 2018 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Intwaro za kirimbuzi ziri ku isonga mu bituma ibihugu by’ibihangange ku Isi birebana ay’ingwe ndetse ababiyobora bagaterana amagambo kuko ibizifite ntibyifuza ko ibindi bizitunga.

Izi ntwaro zikomoka mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ubwo u Budage bwahatanaga na USA buri gihugu cyifuza intwaro isumba izindi zose.

Kuva icyo gihe, Loni yasabye ko hahagarikwa ikoreshwa ryazo ariko ibihugu bikomeza gutsimbarara. Isi ibitse izisaga ibihumbi 15 zibarizwa mu bihugu 14.

Ibi bituma Isi ihangayikishijwe bikomeye n’umutekano w’ahakorerwa intwaro za kirimbuzi n’aho zibikwa kuko bihindutse ibinyabuzima byinshi byahatikirira mu mwanya nk’uwo guhumbya.

Icurwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi ziteye inkeke ku batuye Isi. Hari ingero zabayeho nk’aho muri Werurwe 2011, uruganda rukora ibijyanye n’ingufu za kirimbuzi rwa Fukushima mu Buyapani rwashwanyutse kubera imitingito ikaze.

Fukushima ni agace gaherereye ku bilometero 250 uvuye mu Murwa Mukuru w’u Buyapani Tokyo, kashegeshwe n’umutingito wari ku kigero cya Richter 8.1.

Waje ukurikiwe n’indi miyaga ifite ubukana yo mu bwoko bwa Tsunami, wangiza ahari uru ruganda.

Irindi sanganya ni iryabaye mu 1986 ubwo mu gace ka Chernobyl mu yahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (ubu ni muri Ukraine) habereye impanuka y’uruganda rwashongeshaga ubutare bwa Uranium bukoreshwa mu gukora ubumara bw’intwaro za kirimbuzi yangiza byinshi .

Izi kandi nizo mpanuka zikomeye zabaye mu kitwa uruganda icyo aricyo cyose kuva isi yaremwa, kuko nka Chernobyl na nubu nyuma y’imyaka 32 isi igihanganye na zimwe mu ngaruka z’ibyabereyeyo.

Iturika rya Chernobyl ryatewe n’igeregeza rya zimwe mu mashini zo mu ruganda, ryateye ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryatumye zimwe mu zishongesha uranium na graphite zibura umuriro.

Ibi byatumye ihuzanzira n’imikoranire y’imashini zindi bugira ikibazo, ibitembo bizitwaramo amazi bigira ingorane, uruganda ruragurumana.

Inkongi yakurikiyeho yamaze iminsi umunani bituma ikirere cya Chernobyl n’ibihugu bihakikije kiba umwijima.

Chernobyl ikimara guturika, abakozi 1000 b’uruganda bahumanyijwe n’ubumara bwa kirimbuzi bwakomotse ku byahabereye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima ku Isi ryatangaje ko abatabazi n’abazimya umuriro ibihumbi 200 bagize uruhare mu guhangana n’iyo mpanuka na bo barahumanye, mu gihe 2.200 muri bo bitabye Imana mu mezi make yakurikiyeho.

Iyi mpanuka yagize ingaruka zikomeye kuko mu gihe abantu 4000 bari bafashwe na kanseri y’umwingo kugeza mu 2005 ndetse icyenda bitabye Imana muri uwo mwaka.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko iyi mpanuka yagize ingaruka ku bidukikije kubera ubumara bwakwiriye hose, ku bimera, mu migezi n’ahandi. Abantu 116 000 bahise bimurwa rugikubita.

Impanuka ya Fukushima n’iya Chernobyl ni zo zihambaye ku rwego rw’inganda zabayeho mu mateka y’Isi.

Aya mateka yatumye Loni ishyiraho itsinda ry’abahanga ryitiriwe Chernobyl Forum rikurikiranira ingaruka zakurikiye iyi mpanuka umunsi ku wundi ku baturage batuye mu duce twa Belarus, u Burusiya na Ukraine twegereye Chernobyl.

Abenshi baracyafite impungenge ku mutekano w’ububiko bw’intwaro za kirimbuzi na bwo bushobora guteza ikibazo mu gihe bwaturika kuko nta buye ryasigara rigeretse ku rindi.

Mu bihugu bitandukanye uburyo intwaro ziturika zibitse bikunze guteza ibibazo. Benshi bagira inkeke ko byahitana ubuzima bwa benshi nk’ibyabereye mu bubiko bw’intwaro bwa Mpila muri Congo Brazzaville ku wa 4 Werurwe 2012.

Intwaro za kirimbuzi zishobora kwangiza ibintu byinshi mu gihe gito

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza