Umwe muri bo ni Henry Nyirigira ndetse we avuga ko imbaraga n’umurava wo kwihangira umurimo, yabitewe n’inama Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akunze guha urubyiruko zirimo kwihangira imirimo.
Mu kiganiro na shene ya Youtube ya 1K Studio yavuze ko kwishyira igishushanyo ku mubiri abifata nk’urwibutso umuntu yishyira ku mubiri we, kugira ngo rutazasibangana ndetse nibiba ngombwa n’abamureba bajye barubona, n’ubwo hari abahitamo gushyira ibishushanyo ahantu hatagaragarira buri wese.
Yabwiye IGIHE ko abantu bakwiriye guhindura imyumviro yo kubona umuntu wese ufite igishushanyo bakumva ko ari ibandi, cyangwa se mayibobo kuko ntaho bihuriye.
Ati “Kuba ufite igishushanyo ku mubiri ntibisobanuye ko uri mayibobo cyangwa ibandi . Njye mbyumva nk’umuntu ku giti cye nyine ufite ikintu ashaka kwerekana cyangwa yishakaho kuko hari n’igihe uyishyiraho udashaka ko abandi bantu bayibona.”
Yavuze ko iyo agiye gukorera umuntu tattoo, uyikeneye amusobanurira uburyo abyumva mbere y’uko bamushushanyaho. Iyo bibaye ngomwa ko hari icyo yunganira ku mukiliya, aramufasha akamuha igitekerezo cy’uko byagaragara neza kurushaho.
Ati “Mbere na mbere ndabanza ngashushanya ku rupapuro icyo umukiliya yumva ashaka. Iyo maze gushushanya ku rupapuro, nkakwereka ingano zitandukanye, ureba ibyo nakoze kugeza igihe tubonye ibyo wishimiye.”
Yakomeje avuga ko ibijyanye n’ibiciro by’amafaranga babivuganaho hagendewe ku ngano y’igishushanyo cyangwa amagambo yanditseho n’uburyo yanditsemo.
Bimwe mu bikoresho yavuze akoresha harimo inshinge ndetse zishobora no kuba ziruta izisanzwe zikoreshwa kwa muganga hamwe n’indi miti yabugenewe. Iyo bagushushanyaho babanza kugutera imiti igabanya uburibwe ku buryo abikora akabirangiza nta buribwe ubikorerwa yumvise.
Uyu musore asanganywe impano idasanzwe yo gushushanya ibintu bitandukanye birimo amasura y’abantu, inkuru zo mu bitabo n’ibindi byinshi yakoze ugenda ubona bigaragara ahantu akorera.
Umwihariko n’ibanga akoresha mu gutera imbere no kurushaho kunoza ibyo akora, avuga ko ubusanzwe yiha intego ku kintu ashaka kugeraho.
Ati “Iyo mfashe intego, ngomba kumenya neza ko nyigeraho mu gihe runaka. Niha igihe nkavuga ngo iki gihe nzaba ngeze nko kuri 75% kugirango Nkigereho.”
Uyu musore ni imfura mu muryango w’abana batandatu. Yigiye gushyira ibishushanyo ku mibiri y’abantu yifashishije urubuga rwa Youtube rukoreshwa cyane ku Isi yose.







Amafoto: Instagram -Henry Nyirigira
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!