00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanga zavutse mu nsoro zari zimaze imyaka 30 muri laboratwari

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 06:10
Yasuwe :

Ku wa 31 Ukwakira, 2022, i Portland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impanga zahawe amazina ya Lydia na Timothy Ridgeway zavutse binyuze mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga aho insoro z’abo bana zari zimaze imyaka igera kuri 30.

Ni zo zaciye agahigo ko kuba ari zo zavuyemo abana zimaze igihe kirekire zibitse nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye no gutanga insoro.

Se w’aba bana b’impanga witwa Philip Ridgeway, yavuze ko ibyabaye bitangaje cyane aho yabwiye CNN ati “Hari ikintu gitangaje kuri byo kuko nari mfite imyaka itanu ubwo Imana yahaga ubuzima insoro za Lydia na Timothy ikaburinda kuva ubwo.”

Yakomeje avuga ko mu buryo bumwe izi mpanga ari bo bana babo bakuru, nubwo ari bo baheruka kuvuka bitewe n’uko bari basanganwe abandi bane barimo uw’imyaka umunani, uw’itandatu, ufite itatu n’undi ugiye kuzuza ibiri kandi bose uko ari bane bavutse mu buryo busanzwe, bitandukanye n’ubw’izi mpanga bungutse.

Insoro zakuwemo abana, zashyizwe mu byuma byabugenewe ku wa 22 Mata 1992, zikaba ari iz’umugabo wari mu myaka 50 mu gihe umugore we yari imyaka 34.

Zahise zishyirwa muri laboratwari yo mu Burengerazuba bwa Amerika kugeza mu 2007. Icyo gihe abazitanze bahitagamo kuziha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye no gutanga Insoro, ishami rya Knoxville.

Abatanze izi nsoro batekerezaga ko zishobora kuzahabwa abantu babyifuza ari na ko byaje kugenda.

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko batigeze bafata umubare w’abana runaka bagombaga kubyara, ahubwo babaga bumva bazabyara abangana n’abo Imana yifuza kubaha kugeza ubwo bifuzaga no kugira abana barera nk’ababo ari na bwo bamenyaga ibijyanye n’insoro zivanwamo abana bakaba ari byo bahitamo nubwo nta ntego yo guhabwa izimaze igihe kirekire bari bafite.

Philip yagize ati “Ntitwari tugamije guhabwa insoro zimaze igihe kinini kurusha izindi ku isi.”

Ku wa 2 Werurwe ni bwo hashyizwe insoro eshatu muri nyababyeyi ya Rachel w’imyaka 29 aho ebyiri muri zo zabashije kuba nzima zikanavamo abana, cyane ko ubushakashatsi bugaragaza ko mu nsoro zinyuzwa muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga izibarirwa hagati ya 25 na 40% zibasha kuvamo abana bazima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .