Amateka yo hambere agaragaza ko isi yigeze kubaho inyamaswa nini cyane zirimo inzoka, ingona n’izindi ariko kuzibona kuri uyu mubumbe mu gihe cya none bisigaye ari nk’imbonekarimwe.
Binyuze muri Live Science, umushakashatsi ku nyamaswa nini zifite urutirigongo by’umwihariko izo mu muryango w’ibikururanda, Greg Erikson, ukorera muri Kaminuza ya Florida, yavuze ko mbere ya byose, ikibemeza ko inyamaswa nini cyane zabagaho ari ibisigazwa by’amagufwa bagenda bavumbura mu gihe cy’ikorwa ry’ubushakashatsi.
Aha ahera ku magufwa ya dinosaurs yavumbuwe mu kinyejana cya 19, akagaragaza ko zabayeho mu myaka ibarirwa miri za miliyoni ishize.
Asobanura ko impamvu ituma inyamaswa zo mu muryango w’ibikururanda ziba nini kurusha inyamabere, bishingira ku kuba ibikururanda byigiramo uburyo busa no kwiyuburura.
Yatanze urugero nko kuri dinosaurs zabaga zifite ubushobozi bwo gusimbuza amenyo yazo mu gihe runaka ku buryo byazibashishaga gukomeza guhiga zishaka izindi nyamaswa zirya bikazifasha guhaza ubunini bw’igifu cyazo kandi uko kurya bikanazibashisha gukomeza kuba nini.
Zanagiraga urutirigongo n’amagufwa akomeye ku buryo umubyimba wazo w’umubiri wabonaga aho wubakira, ibintu zidasangiye n’inyamabere kuko nk’inzovu usanga ubunini bwayo ari bwo bushoboka harebewe kuri icyo cy’amagufwa yazo.
Ubushakashatsi bwasohotse muri PLOS ONE mu 2016, bwagaragaje ko inyamaswa nini zikenera cyane kubaho mu rusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere bimeze neza, ku buryo iki gishyirwa ku isonga mu bituma hatagikunze kugaragara inyamaswa nini ku bwinshi bitewe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe byugarije isi birimo n’izamuka ry’ubushyuhe.
Imiterere y’inyamaswa nini ituma zikenera kuba ahantu hari umwuka mwiza wo guhumeka uhagije, ibyo kurya n’ibindi bizifasha kugira imibereho myiza ku buryo ibura ryabyo riri mu ryatubije ubwinshi bwazo mu isi.
Kugira ngo inyamaswa y’inyamabere ibashe kugira uburemere bungana na toni imwe, ubushakashatsi buvuga ko byasabye imyaka igera kuri miliyoni 25.
Bigaragazwa ko kuva mu myaka ibihumbi 10 ishize uretse ikijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, inyamaswa nini zagiye zibasirwa n’abahigi.
Abashakashatsi bavuga ko ubuhigi buri mu byabaye imbarutso ikomeye mu gucika no kugabanuka kw’izi nyamaswa aho bagaragaza ko nk’ifi nini zizwi nka “baleine” zo zikibasha kuboneka bitewe n’uko ziba mu mazi magari aho kuzihiga bitoroha ugererenyije n’uko byakorwaga mu mashyamba hifashishwa imitego, imiheto n’amacumu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!