00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Canada yihaye intego yo kwinjiza abimukira bagera kuri miliyoni 1,5 bitarenze 2025

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Leta ya Canada yatangaje gahunda yayo yo kwinjiza mu gihugu abantu bagera ku bihumbi 500 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, umubare ukubye inshuro umunani uw’abemererwa kujya gutura mu Bwongereza n’inshuro enye z’abajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mwaka.

Abantu bamwe bagaragaje impungenge z’uko Canada iri kwikururira abantu benshi bashya cyane ko iki gihugu cyakomeje kugenda gitanga uburenganzira bw’abantu bajya kugituramo kugeza igihe kitazwi ariko batemewe nk’abaturage bacyo, gahunda iba igamije gufasha mu guhangana n’igabanuka ry’abaturage. Umwaka ushize binjije abagera ku bihumbi 405.

Ikindi gihangayigishije muri iki gihugu cyatumye cyiha intego yo guha ikaze abaturage bashya, ni ikibazo gihuriweho na byinshi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aho usanga umubare w’abageze mu zabukuru urushaho gutumbagira mu gihe usanga impuzandengo y’abavuka iri hasi cyane. Ibyo bituma bashakira ibisubizo mu kwakira abimukira.
Imibare ya leta ya Canada igaragaza ko urwego rw’umurimo muri Canada rwatewe ingabo mu bitugu n’abantu binjiyeyo bava hanze y’igihugu mu buryo bugaragara ku buryo binitezwe ko aba bantu mu 2032 bazaba baranagize uruhare mu kuzamura umubare w’abaturage muri icyo gihugu.

Iyo mpamvu yatumye bashyira imbaraga mu guha ikaze abashya ku rugero rwisumbuyeho 25% ugereranyije n’uko byagenze umwaka ushize nk’uko BBC ibitangaza.

Muri iki gihe kandi, imibare igaragaza ko mu baturage ba Canada bane, nibura umwe aba yarinjiye mu gihugu nk’umwimukira, imibare iruta iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zizwiho kwakira abimukira, icyakora ho 14% by’abaturage ari bo baba barahageze nk’abimukira, imibare bahuje n’u Bwongereza.

Amateka agaragaza ko Canada yagiye yunganirwa n’abimukira mu buryo bukomeye nubwo bidakuraho kuba hari abo bitera impungenge cyane ko hari igihe bigira ingaruka mu nzego zitandukanye zirimo n’iza politiki nko mu bihe by’amatora, no gusanga igihugu gisa n’icyacitsemo ibice bitewe n’imico y’ibihugu itandukanye iba yagihuriyemo.

Nyuma y’aho Canada itangarije gahunda yayo, Intara ya Quebec yahise itangaza umubare w’abantu ntarengwa igomba kuzajya yakira buri mwaka aho yafashe abagera ku bihumbi 50, bisobanuye ko iyi ntara isanzwe ifite abaturage bangana na 23% by’abaturage bose, izajya yakira abimukira bagera ku 10% by’abazajya binjira mu gihugu muri rusange.

Uretse gahunda ya Canada yo kwinjiza abimukira benshi kurusha uko byari bisanzwe, iki gihugu kinazwiho guha ikaze impunzi ku bwinshi aho mu mwaka ushize cyakiriye umubare w’impunzi ugera ku 20.428.

Canada ifite gahunda yo kwinjiza abimukira benshi mu gihugu bitarenze umwaka wa 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .