Ntucike intege niba utarayigura kuko mu Rwanda ho biroroshye ariko inzozi nk’izo ntuzazambukane nujya kuba muri Singapore, mu gihe uzaba utabarirwa mu bifite!
Mu gihe mu bindi bihugu kuba ufite amafaranga agura imodoka, uruhushya rwo kuyitwara n’ayo kwishyura imisoro yayo bihagije ngo ujye mu bagenda bicaye, siko bimeze muri Singapore, igihugu gikataje mu iterambere ku mugabane wa Aziya.
Singapore ni hamwe mu hantu hake ku Isi gutunga imodoka bihenze cyane kuko hejuru y’ibisabwa ahandi hose, mbere y’amafaranga aguze imodoka ubanza guteganya ayo kugura icyangombwa cyo kuyitunga kizwi nka ’Certificate of Entitlement (COE).’
Icyo cyangombwa na cyo si icya burundu, ukimarana imyaka icumi utakivuguruza ukaba uvuye mu mubare w’abemerewe gutunga imodoka.
Ibyo byangombwa na byo ntiwibwire ko biboneka gutyo gusa kuko mbere yo gushyira hanze ibishya, Leta ibanza kureba imodoka ziri mu gihugu zikoreshwa, izapfuye, igihe ibyangombwa byatanzwe bizarangirira, ubwiyongere bw’abaturage, ubwoko bw’imodoka zihari, ubushobozi bw’imihanda bafite n’ibindi.
Ubu buryo bivugwa ko bufasha Leta ya Singapore kugenzura imikoreshereze y’imihanda n’ibindi bikorwaremezo imodoka zikenera ndetse no kugenzura iyubahirizwa ry’ametegeko yo mu muhanda.
Iyo Leta imaze gukora imibare ikamenya ibyangombwa byo gutunga imodoka izasohora, ibishyira hanze ari mbarwa ariko nabwo ntabwo bivuze ko ugikeneye wese agihabwa.
Ibyo byangombwa byasohowe bishyirwa mu cyamunara, abatanze menshi akaba aribo babihabwa mbere, uwo bishiriyeho agategereza ikindi gihe. Akenshi ibiciro by’icyangombwa kimwe hari ubwo bihenda kurusha n’agaciro k’imodoka y’uwagihawe.
Nko muri Mata uyu mwaka, icyangombwa cyo gutunga imodoka iyo ariyo yose muri Singapore cyaguze $73,549 (asaga miliyoni 73 Frw) mu gihe icyo kugura imodoka nto cyaguze asaga gato miliyoni 53 Frw. Aho nta giciro cy’imisoro y’imodoka kirimo n’ibindi byangombwa.
Ubu buryo butuma benshi mu batuye Singapore bahitamo gukoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange aho kwigurira izabo kuko bihenze.
Bwatangijwe mu myaka ya 1990 ubwo umubare w’abatunga imodoka wari ukomeje kwiyongera mu gihe imisoro, amande n’ibihano byari byarashyizweho ku banyuranya n’amategeko y’umuhanda bitari bikibasha kugabanya umubare w’abatunze imodoka.
Mu 2020, Singapore yabarirwaga imodoka izisaga bihumbi 900.
Singapore ni igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 728, ikaba ituwe n’abaturage basaga miliyoni 5.6. Ni kimwe mu bihugu biri kuzamukana ingoga mu bukungu muri Aziya, dore ko umuturage wacyo umwe ku mwaka abarirwa ko yinjiza miliyoni 59 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!