Impamvu abana bakwiye kubwirwa ukuri kuri Père Noël bafata nk’ubagenera impano kuri Noheli

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 Ukuboza 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino ku Isi mu gihe hizihizwa Umunsi mukuru wa Noheli, usanga abana bazi ko “Père Noël” ari umugabo ubaha impano zitandukanye nyamara bazihabwa n’ababyeyi babo mu rwego rwo kubashimisha kuri uwo munsi.

Abana benshi bafata Père Noël nk’aho ariwe ubaha izo mpano kubera ko ariko babwirwa n’ababyeyi babo, bagakura bazi ko ari ko kuri nyamara ataribyo.

Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko uko kubeshya abana bishobora gutuma igihe batahuye ukuri, bafata ababyeyi babo nk’ababeshyi, bikaba byanabagiraho ingaruka.

Umuhanga mu by’imitekerereze, akaba n’uwashinze umuryango Chagrin scolaire, Emmanuelle Piquet, yabwiye ikinyamakuru HuffPost, ko ababyeyi benshi babeshya abana ko Père Noël ariwe ubagenera izo mpano kugira ngo bishime.

Piquet avuga ko inkuru ya Père Noël ari nziza kuyibwira abana ariko bakirinda kubahisha ukuri ‘Kuko abenshi baterwa ipfunwe n’uko batahuye ko ibyo bababwiye byari ibinyoma’.

Inyandiko y’umuhanga mu by’imitekerereze Isabelle Pailleau yanyujije muri icyo kinyamakuru, yavuze ko ababyeyi bishyiraho umutwaro wo kubeshya abana babagaragariza Père Noël nk’umunyabigwi, bikazatuma babafata nk’ababeshyi. Ibi bikaba atari ukubaha uburere bwiza, icyaba cyiza ari ukubabwiza ukuri.

Piquet yavuze ko kuba abana babeshywa ko Père Noël ariwe ubaha impano kuri Noheli, bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze yabo.

Ati “Hari abana baba baramaze igihe bizeye ko Père Noël ariwe ubaha impano rimwe na rimwe babibwira bagenzi babo ku ishuri bakabaseka.”

Michaël Larrar yavuze ko ari ibintu bishobora guteza ibindi bibazo birimo gutandukana n’ababyeyi babo cyangwa urupfu.

Aba bahanga mu by’imitekerereze bavuga ko umwana adakwiye kurenza imyaka umunani agifite iyo myizerere ko Père Noël ariwe umuha impano za Noheli. Ngo bikwiye kurangirira hagati y’imyaka 6-7, igihe yitegura kujya mu mashuri abanza ari naho atangirira kugira ibitekerezo byagutse.

Piquet avuga ko ababyeyi bakwiye guhishurira abana bakiri bato ko ‘Abantu bamwe bemera ko umugabo wambaye imyenda itukura n’ingofero y’umweru iriho imitako utanga impano, ari inkuru abantu bakunda kuvuga kuri Noheli’ bityo umwana akihitiramo niba agomba kubifata nk’impamo cyangwa atari impamo.

Wikipedia ivuga ko Nicolas de Bari cyangwa Nicolas de Myre witirirwa Père Noël akomoka muri Turukiya, yavutse hagati y’umwaka wa 250 na 270, akaba yari yarihaye Imana. Mu mibereho ye yakundaga abana cyane, abapfakazi, hamwe n’abakene, akabafasha uko ashoboye.

Yafashaga abatishoboye abaha impano zitandukanye, abana akabaha imyambaro yo kwambara n’ibindi. Yambaraga imyambaro y’amabara atukura arimo umweru muke, hamwe n’ingofero iriho imitako.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .