00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abakinnyi b’umupira w’amaguru basohoka mu rwambariro bari kumwe n’abana bato

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 May 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Nta cyumweru kijyana abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi batabonye abakinnyi basohoka mu rwambariro bafatanye mu biganza n’abana bato mbere yo gutangira umukino.

Aba bana bakunze kuba bagaragaza akanyamuneza mu masura yabo. Baba basazwe n’umunezero wo kwisangana n’ibyamamare bakunda muri uyu mukino imbere y’ibihumbi by’abafana nabo bakunda kubona ayo mashusho abatambuka mu maso kuri buri mukino nubwo usanga abazi intandaro n’impamvu y’icyo kimenyetso ari mbarwa.

Niba uri umwe mu batari bazi impamvu yabyo, urajya kugera ku musozo w’iyi nkuru ubashije kubishira amatsiko.

Mu mpamvu zabaye inkomoko yo kujya tubona abana bato basohokana n’abakinnyi mu rwambariro, harimo guha umwana amahirwe yo gukabya inzozi ze, biremera ikipe amahirwe yo kwinjiza amafaranga, bigafasha mu bukangurambaga runaka ndetse bikanafatwa nk’ikimenyetso cy’uko umupira w’amaguru atari intymbara ahubwo ari ihuriro ry’umuryango kandi ukaba umukino w’amahoro n’urukundo.

Aba bana bazwi ku izina rya “Mascots” cyangwa se abaherekeza b’abakinnyi, bamaze kumenyerwa cyane nk’umuco muri ibi bihe by’umupira w’amguru ugezweho.

Ntibimaze igihe bikorwa

Mu mya ya 1990 ni bwo byatangiye ariko bigakorwa ku mikino ikomeye kandi na bwo umwana umwe ni we wasohokanaga n’ikipe yose.

Kuva mu 2000 uyu mugenzo watangiye kujya ukorwa mu buryo buhoraho uhereye ku mikino ya Euro yo muri uwo mwaka aho abakinnyi babanza mu kibuga b’ikipe yose basohokaga bafatanye n’abana mu biganza.

Mu gikombe cy’Isi cya 2022 nibwo byabaye ikimenyabose aho byakorwaga ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana (UNICEF) mu bukangurambaga bwayo bwo gutoza abana ubufatanye no gukorera hamwe.

Kuva ubwo no mu yandi marushanwa y’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi uyu muco watangiye kuba giseseka, abakinnyi mbere y’umukino bakajya basohoka bafatanye mu biganza n’abana bato.

Bifasha umwana gukabya inzozi ze

Iyi ngingo irasobanutse cyane kuko henshi mu miryango usanga higanjemo abana bafitiye urukundo rudasanzwe umupira w’amaguru n’abakinnyi bawo ku buryo usanga bahorana inzozi zo kuzisanga umunsi umwe bagiriwe amahirwe yo gusohokana n’umwe mu bo bakunda.

Akenshi aba bana baba bifuza ko umukinnyi basohotse bafatanye yaza gutsinda igitego. Uretse ibi kandi hari abana baba bifuza kuzavamo abakinnyi b’ibirangirire nk’abo baba basohokanye ku buryo bibatera umurava wo guharanira kugera kuri izo nzozi.

Wayne Rooney ni urugero rwiza rwo kureberaho kuko mu bwana bwe mu ikipe ya Everton, yajyaga asohokana n’abakinnyi none ubu ni we mukinnyi watsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego byinshi mu mateka y’u Bwongereza.

Bifasha amakipe kwinjiza amafaranga

Muri Shampiona y’Umupira w’Amaguru muri Amerika, usanga iyi gahunda yinjiriza amakipe akayabo aho umwana ashobora gutangirwa amafaranga kugira ngo abashe kujya asohokana n’umukinnyi mu rwambariro mu buryo buhoraho, gahunda yinjiriza amafaranga menshi, amakipe nka D.C United na Chicago Fire.

Mu myaka mike ishize, mu Bwongereza byatangajwe ko umwana ashobora kwishyurirwa amadolari ya Amerika agera kuri 800 kugira ngo abashe gusohokana n’umukinnyi mu rwambariro.

Iyi gahunda ininjiza amafaranga binyuze mu baterankunga aho bashobora guha ikipe runaka amafaranga hanyuma abana bagasohokana ibirango by’ibicuruzwa runaka by’abo baterankunga mu rwego rwo kwamamaza aho urugero rwa hafi ari McDonald mu gikombe cy’isi cya 2014 bakoze iyi gahunda kugira ngo abana bagera ku 1408 bajye basohokana n’abakinnyi bamamaza ibicuruzwa byayo.

Ubukangurambaga

Kuri iyi ngingo y’ubukangurambaga, hari ubwo binarenga ibyo kwifashisha abana bato gusa, hakaba hakifashishwa abantu bakuze, amatungo yo mu rugo runaka nk’imbwa ku buryo mbere y’umukino bibanza kugera mu kibuga.

Mu 2015 ku munsi w’ababyeyi (abamama) ikipe ya Ajax yo mu Buholandi, yahisemo ko abakinnyi bayo bari busohokane na ba mama babo mbere y’uko umukino utangira aho waje kurangira batsinze ibitego 3-0.

Muri 2018 ikipe ya Preston North End FC yo yasohokanye n’umusaza witwa Bernard Jones w’imyaka 105, umukino warangiye nabwo iyi kipe yegukanye intsinzi.

Abana benshi basohokana n'abakinnyi uba ubona bashimishijwe n'icyo gikorwa
Ntabwo hashize imyaka myinshi gusohokana n'abana mu rwambariro bibaye umuco
Ni uburyo bwo gufasha abana no kubumvisha ko inzozi zabo zishobora kugerwaho babiharaniye
Gusohokana n'abana mu rwambariro bisigaye bikorwa n'amakipe menshi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .