Hari ubwo bamwe batebya kuri bene aba bagabo bagira bati “umuntu warebye mu maso ntumumenye, uramumenyera ku kibuno?”
Abagabo bamwe bashobora kureba umugore bagakururwa n’isura ye, amabere, inseko, amaguru cyangwa ibindi bitandukanye, undi mubare munini ugakururwa n’imiterere ye aho bakunze ku kwitsa ku mugore ufite inyuma hanini nk’uko babivuga.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bilkent muri Turikiya begereye abagabo bagera kuri 300 hagamije kumenya imiterere y’abagore bakunda n’impamvu maze abenshi muri bo bagaragaza ko ikijyanye n’ikibuno kinini kiri mu biza ku isonga kugira ngo bumve bashamadukiye umugore runaka.
Impamvu zitandukanye bivugwa ko ari zo zitera abagabo benshi gukunda abagore bafite ikibuno kinini, harimo iyo kuba bigaragaza aba bagore neza, kuba abagabo bakunda kubakoraho cyane nko mu gihe cyo guhoberana ndetse hari n’abagabo bavuga ko biborohereza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Kugira ikibuno kinini ahanini bikunda guturuka ku miterere y’umubiri w’umuntu ku buryo mu buryo bwa siyansi binashobora kuba nk’uruhererekane ugasanga abantu bafitanye isano y’amaraso, bahuriye ku kuba bakunze kurangwa no kugira amabuno manini.
Uretse ibyavuye mu bushakashatsi bw’i Bilkent hari ubundi bushakashatsi bushya bwo muri Kaminuza ya Oxford, bwagaragaje ko abagore b’ikibuno kinini bakunze kuba abahanga kandi imibiri yabo ikagira kwihagararaho ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo.
Hari abagore usanga bumva kugira ikibuno kinini ari ibanga ryo gukundwa n’abagabo ku buryo hari n’abafata icyemezo cyo kujya kwibagisha bakongeresha ikibuno batitaye ku zindi ngaruka z’ubuzima bishobora kubagiraho.
Nubwo hari abagabo batari bake bakunda gukururwa n’abagore bafite ikibuno kinini, hari abandi bashingira ku bindi ndetse ikintu cy’ingenzi mu mibanire hagati y’umugore n’umugabo si ikibuno kinini cyangwa igito ahubwo ni indangagaciro n’icyerekezo musangiye kubera ko ari ibisanzwe ko abantu bagira imibiri n’imiterere itandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!