00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abagabo ari bake ugereranyije n’abagore ku Isi (Video)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 22 May 2024 saa 03:57
Yasuwe :

Hirya no hino ku Isi, imibare y’abagabo igenda igabanuka. Ni ikibazo kigaragara no mu Rwanda, gusa buri gihugu kikagira umwihariko wacyo w’ububyo bagabanukamo, aho bashobora kuba ku kigero cyo hejuru cyane ahandi bikaba mu buryo bugereranyije hashingiwe ku mateka yacyo, ku ngamba gifata ku mibereho y’abaturage bacyo ndetse n’ibindi.

U Rwanda rufite amateka yihariye ashobora kugira uruhare runini mu igabanuka ry’abagabo. Hari abagabo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’abayikoze ubu bari mu magereza ngo bakore ibihano bijyanye n’ibyaha bakoze muri icyo gihe, ndetse ni nabo benshi ugereranyije n’ab’igitsina gore bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo unarebye umubare w’abafungirwa gukora ibindi byaha muri rusange, usanga umubare munini ari ab’igitsinagabo.

Ibi bisobanuye ko muri abo b’igitsinagabo harimo ababa batakibasha gusubira mu buzima bwatuma bororoka, ku buryo ubwiyongere bw’abaturage babakomokaho busa nk’aho ari ntabwo.

N’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu bantu ba bantu bapfa mu Rwanda abenshi ari abagabo, ndetse ko n’impinja zipfa usanga abenshi ari iziba zaravutse ari abahungu.

Kurikira icyegeranyo mu mashusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .